David Adedeji Adeleke OON wamenyekanye ku izina ry’Ubuhanzi nka Davido, yatanze impano y’inkunga ya Miliyoni 237 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu zingana na miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda mu bigo birera Impfubyi.
Iyi nkunga yayitanze mu bigo bigera kuri 424 abinyujije muri Fondasiyo yashinze yitwa David Adereke.
Davido yatangaje ko kwesa uyu muhigo yabifashijwemo n’abandi bafite umutima wo gufasha.
Yavuze ko aya mikoro yayakusanyije binyuze mu bwitange bw’abantu ku giti cyabo ndetse no mu nzego zitandukanye mu Turere tw’Iguhugu.
Agaruka kuri iki gikorwa, Davido yagize ati:“Nahoraga nifuza gukoresha urubuga rwanjye kugira ngo mfashe abantu bababaye. Ndashimira ko ku bw’ubuntu bwanyu n’urukundo nabashije kubigeraho”.
Yunzemo ati:”Mu minsi ishize natanze miliyoni 200 mu bigo bitandukanye by’Impfubyi muri Nijeriya. Ni igikorwa natangiye mu minsi mike ishize by’umwihariko ku munsi w’amavuko wanjye”.
“Intego ni uko dusenyera umugozi umwe w’ubufatanye tugafasha abandi batishoboje mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko mu mwaka ushize, yakiriye Miliyoni 200 z’Amanaira.
Icyo gihe, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko akeneye inkunga yo gufasha Impfubyi.
Nyuma y’ubu butumwa, yahise atangira gukusanya inkunga, mu gihe gito atangaza ko amaze kwakira arenga Miliyoni 200 z’Amanaira.
Davido yahise atangaza ko izi Miliyoni zizatangwa mu Bigo by’Impfubyi no muri Foundation Paroche.
David Adereke Foundation yashinzwe na Davido nyuma yo kwegera izindi nzego zifasha Abanyanijeriya batishoboye.
Yagaragaje ko yatangiye kwakira izi nkunga mu Kwakira 2022, nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga.
Kuri ubu, iyi nkunga yagejejwe ku bana 13,838.
Nyuma y’iki gikorwa, Davido yagaragaje ko yifuza gukomerezaho ndetse kikaba umuco. Yungamo ko yifuza gutanga indi nkunga mu Mwaka utaha.