Ibyihariye ku Ruganda ‘Kibeho Tea Factory’ rugiye kubakwa na Miliyoni zisaga 6$

0Shares

Miliyari 6 z’Amafaranga y’u Rwanda zigiye gushorwa mu kubaka Uruganda rw’Icyayi “Kibeho Tea Factory” rwitezweho kuzajya rutunganya Toni 150 ku munsi, mu guhe ruzaha akazi abakozi basaga 200.

Nyuma y’uko muri 2017 ikigo cyo mu Bwongereza, Unilever, cyiyemeje guhinga icyayi no kubaka uruganda rugitunganya mu Karere ka Nyaruguru, icyayi cyatewe ku ikubitiro cyamaze gukura none n’uruganda ruzagitunganya rugeze kure rwubakwa.

Nk’uko bivugwa na Felix Mutai, uyoboye imirimo yo kubaka uru ruganda, ngo rwatangiye kubakwa mu mwaka ushize wa 2022, kandi imirimo yo kurwubaka izarangirana n’uyu mwaka wa 2023.

Agira ati: Uru ruganda ruzaba rufite inzira eshatu zitunganyirizwamo icyayi, kandi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 z’amababi y’icyayi ku munsi.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rujyana ku isoko mpuzamahanga toni ibihumbi 10 by’icyayi gitunganyije ku munsi, kandi hagati ya 30% na 40% by’icyayi uru ruganda ruzajya rutunganya kizava mu mirima yarwo, naho hagati 60% na 70% kikazava mu mirima y’icyayi y’abaturage bagenda bongera ubuso gihinzeho babifashijwemo n’umushinga SCON.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda iragenda neza dore ko uru ruganda kandi ngo ruzatangira ruha akazi abantu bagera kuri 200, bakazagenda biyongera uko ruzagenda rwagura ibikorwa.

Sir Ian Wood ufatanyije na Unilever mu bikorwa byo kwagura ubuhinzi bw’icyayi i Nyaruguru, ndetse no kuhubaka uruganda runini, yasuye imirimo yo kubaka uru ruganda ku wa 24 Gicurasi 2023, maze asaba ko Abanyarwanda bakwihatira kwita ku cyayi uko bikwiye, kugira ngo kirusheho gukundwa ku isoko mpuzamahanga.

Uruganda Kibeho Tea Factory, rurimo kubakwa na Ekaterra Tea Rwanda.

Ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga eshanu z’Amayero, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.

Uruganda runini rutunganya icyayi rwari rusanzwe mu Rwanda ni urwa Mulindi rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 80 z’Amababi y’icyayi ku munsi, hanyuma ku mwaka rugatanga toni ibihumbi bitanu by’icyayi.

Naho mu Karere ka Nyaruguru, urunini ni urwa Mata rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 53 z’Amababi y’icyayi ku munsi, rukajyana ku isoko Toni ibihumbi bine by’icyayi gitunganyije.

Uruganda rw’icyayi ruruta izindi zo mu Rwanda ruzuzura muri uyu mwaka wa 2023

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *