Zari yateye Utwatsi amakuru avuga ko Umukunzi we mushya yabaye Umuzamu w’Umugabo we wa mbere

0Shares

Umuherwekazi w’Umugandekazi, Zarinah Hassan, uzwi nka Zari the Boss Lady Zari Hassan yanyomoje amakuru yavugaga ko umukunzi we mushya Shakib Cham Lutaaya arusha imyaka 10 atigeze aba umuzamu w’umugabo we wa mbere Ivan Semwanga [Ibumoso].

Pulse Uganda yatangaje ko uyu mudamu umaze kuzenguruka abagabo barenga 3 yavuze ko uyu musore bakundana ukomoka muri Uganda atigeze abera umuzamu umugabo we wa mbere ahubwo ko bigeze gukundana nyuma bakarekana.

Zari yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana n’abagabo babiri barimo Ivan Semwanga na Diamond Platnumz yaje gusubirana n’uyu musore bagiye no kurushinga.

Zari Hassan yashakanye n’umuherwe Ivan Semwaga mu 2011, batandukana mu 2013 babyaranye abana 3, nyuma arongorwa n’umuhanzi Diamond Platinumz nawe baza gushyira iherezo ku mubano wabo mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *