Abarega Producer Element kubatwarira Ibihangano biyambaje RDB

0Shares

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Producer Element mu gutunganya Muzika, kuri ubu habonetse undi muntu wamureze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), aho yashinje uyu Element gukoresha ijambo Eleêe mu ndirimbo akora, nyamara atari irye ndetse atanarisabiye uburenganzira.

Iby’iki kirego, byagarutsweho Umuyobozi ushinzwe kureberera inyungu mu by’ubwenge muri RDB, Ruhima Blaise, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Kane. Iki kiganiro kikaba cyaragarukaga ku kurengera Umutungo bwite mu by’ubwenge.

Aha, Bwana Ruhima yagaragaje uburyo kwandikisha igihangano ku Muhanzi ari ingenzi, kuko bigiha umutekano usesuye wo kuba ntawakiyitirira.

Yavuze ko akazi kabo ari ugushishikariza abahanzi kwandikisha ibihangano byabo, bidakuyeho ko n’uwaba atacyandikishije cyamwitirirwa, gusa, umutekano wacyo uba utizewe.

Yakomeje avuga ko itegeko ryo kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge ryatowe mu 2009, bityo ko kuva ubwo hahise hubakwa Sisiteme y’uburyo itegeko rigomba kubahirizwa.

Agahamya ko aho bigeze bigenda bijya ku murongo, kuko kuri ubu abagera kuri 50% bamaze kwitabira kwandikisha ibihangano byabo.

Ati: Kubyandika bidusaba kwitonda, kuko tubanza kureba ko ibisabwa byuzuye, nyuma tugashyirwaho umukono ko ari icya runaka.

Aha niho yatanze urugero rw’umuntu uherutse kubagezaho ikibazo cy’ikirango “Eleêe” avuga ko ari icye kandi yifuza ko cyandikwa ku mazina ye.

N’ubwo atabivuze neza, yatanze urugero yumvikanisha umu Producer Element wavuye muri Studio Country Records ya Noopja akerekeza muri 1:55 Am y’Umunyemari Coach Gael.

Yakomeje agira ati:”Hari ikibazo cyabayeho, umwe ava muri Studio imwe yerekeza mu yindi, ariko mu by’ukuri ikibazo wakwibaza akajambo gakoreshwa mu ndirimbo ni akande?.

Kariya kajambo mu by’ukuri gashobora kuvamo ikirango ku buryo uriya muntu yakabyazamo inyungu akora nk’ikirango gishyirwa ku Mupira, ku Nkweto n’indi myenda itandukanye?.

Gashobora kuba ‘Brand’ ishyirwa mu ndirimbo, ariko umuntu agomba kubanza kumenya ni akande nyirizina?”.

Mu gihe uyu watuzaniye ikirego twamubazaga ibihamya by’uko aka kajambo ari ake, ntiyabashije kubiduha, ubu turacyategereje ko atuzanira ibyo bimenyetso kuko kuri ubu ku mpande zombi ntawuhamya ko aka kajambo ari ake.

Ruhima kandi yatanze urugero ku kibazo gisa nk’iki hagati y’Umunyabugeni Bushayija Pascal na Cogebank.

Bushayija yaburanaga igihangano cye yari yemeranyijwe n’iyi Banki kubakorera, cyari bushyirwe mu Biro by’umuyobozi aho yicara ariko bikaza kuvamo Urubanza, ubwo uyu Rushayija yavugaga ko cyakoreshejwe uko batabyumvikanye.

Yavuze ko uru rubanza rwabasigiye umusanzu mu rwego rw’Ubuhanzi kuko rwagaragaje ko uburenganzira bw’Igihangano bukwiye, kuko iyi Banki yaje guhanwa icibwa amafaranga.

Ku bijyanye n’imicungire bwite ku mutungo mu by’ubwenge, itegeko N°31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 ryerekeye umutungo mu by’ubwenge nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, riteganya ko imicungire y’umutungo bwite mu by’Ubwenge rikorwa na Minisiteri ifite inshingano mu gucunga umutekano w’umutungo bwite mu by’Ubwenge, itegeko kandi riteganya inshingano za buri rwego.

Ingingingo ya 164 y’iri tegeko, riteganya ibihano ku cyaha cy’iyigana ry’uburenganzira bw’Umuhanzi n’ubushamikiye ho.

Ibihano ni Igifungo cy’Imyaka Itanu (5) kugeza ku Icumi (10), n’Ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni Eshanu (5,000,000) kugera kuri Miliyoni Icumi (10,000,000), cyangwa kimwe muri ibi.

Iri tegeko ritandukanya ibihano bitewe n’icyagenwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *