Umunani barusimbutse nyuma y’Impanuka yabereye mu Butantsinda

Mu masaha ya Saa Cumi zishyira Saa Kumi n’Imwe, mu Butantsinda bwa Kigoma habereye Impanuka y’Imodoka yari itwaye abantu Umunani (8), gusa Imana yakinze akaboko kuko bose barusimbutse.

Iyi modoka yavaga i Kigali yerekeza i Burundi, mubo yari itwaye harimo abantu bakuru 6 n’abana 2.

Uwari uyitwaye yavuze ko atamenye uko byagenze, kuko yumvise bagonze Igiti nyuma akagarura ubwenge abona Imodoka igaramye, Amapine areba hejuru.

Nyuma y’iyi Mpanuka, umuyobozi w’Umudugudu yabereyemo niwe wahageze mbere mu gihe hari hagitegerejwe Inzego z’Umutekano.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe inzego zishinzwe Umutekano wo mu Muhanda zimaze iminsi zikangurira Abashoferi b’Ibinyabiziga kwitwararika, mu gihe bagenda mu Muhanda bagakoresha umuvuduko ugendeye ku Byapa batambukaho, kwitabira gukoresha igenzura ry’Ibinyabiziga mu rwego rwo kumenya ubuziranenge bwabyo mbere y’uko babishyira mu Muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco akunze kumvikana asaba abatwara Ibinyabiziga kwigengesera mu gihe bari mu Mihanda

 

Impanuka zo mu Mihanda ni kimwe mu bitwara Ubuzima bwa benshi mu gihe gito kurusha Indwara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *