Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze kw’iyirukanwa rya Wenceslas Munyeshyaka uherutse guhabwa igihano cy’ikirenga cyo kumwirukana, kumuheza mu murimo w’Ubusaserdoti no kutongera gukandagira ahantu aho ari ho hose bamuzi ko yigeze kuba Umupadiri.
Mu kwezi gushize, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yahanishije Padiri Munyeshyaka igihano cy’ikirenga biturutse ku kuba yaremeye ko yabyaye.
Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, Cardinal Kambanda yavuze ko ari ibisanzwe muri Kiliziya Gatolika ko uwanyuranyije n’ukwemera aba ashobora guhagarikirwa amasakaramentu.
Yagize ati “Kuby’Abapadiri rero, twese turabizi n’umuntu wishyingiye cyangwa se ufite umugore w’isezerano akazana uwa kabiri cyangwa utandukanye n’umugore basezeranye, afungirwa amasakaramentu.”
“N’umupadiri rero nawe utubahirije amasezerano ye nawe hari ibihano afatirwa, ni ibintu rero bisanzwe, ubwo rero na Padiri Munyeshyaka ni uko nguko byagenze.”
Yakomeje avuga ko Munyeshyaka nawe mu gihe byagaragaye ko hari isezerano yishe, yagombaga kubihanirwa.
Ati: Nawe mu gihe bimaze gusuzumwa yuko yarenze ku masezerano ye, afatirwa ibihano. Ngira ngo ni imyitwarire (discipline) nk’iy’ahandi hose umuntu aba agomba kubahiriza inshingano ze no gukora icyo ategerejweho mu butumwa n’inshingano yahawe.
Munyeshyaka wamenyekanye cyane ku ruhare yashinjwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari Umupadiri muri Paruwasi ya St Famille, Arkidiyosezi ya Kigali. Kuri ubu yabaga muri Diyosezi ya Évreux mu Bufaransa.
Amakuru akomeje kugarukwaho mu Bitangazamakuru ndetse na THEUPDATE ifite, avuga ko Umunyamabanga wa Musenyeri wa Évreux yahamije ko kwirukanwa kwa Padiri Munyeshyaka nta sano bifitanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari urukurikirane rw’ibihano yahawe mu 2021 bijyanye n’umwana yemeye ko yabyaye.
Munyeshyaka Wenceslas yari Umupadiri wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi bibuka ko mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.
Mubyo Wenceslas avugwaho harimo gufata abagore ku ngufu ndetse bamwe ameze nk’uwabagize abagore be. Hari umwana w’umukobwa yasambanyije ku gahato waje no kubitangaho ubuhamya.
Yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela. Yahungiye mu Bufaransa mu 1994, akingirwa ikibaba.
Padiri Munyeshyaka yahagarikiwe kandi amasakaramentu yose, bivuze ko agiye kubaho nk’Umulayiki, nashaka kongera kuyahabwa bizasaba ko aba Umugarukiramana.
Padiri Munyeshyaka yageze mu Bufaransa mu 1994, yari avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali kuko yari Umusaseridoti muri Paruwasi ya Sainte Famille.
Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001. Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny.
Ku wa 30 Nyakanga 2021, Ibiro bishinzwe Impunzi n’abatagira ubwenegihugu mu Bufaransa, OFPRA, byamuhaye ubuhungiro.
Ubucamanza bw’u Bufaransa mu 2018 bwanzuye ko butazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ngo nta bimenyetso bihagije bigaragaza ibyo aregwa.
Ubutabera bwafashe icyo cyemezo nyuma y’imyaka myinshi Padiri Munyeshyaka ashinjwa ibyaha bya Jenoside.