Ibigo Bitandatu byateye Inkunga Intambara yo muri Sudani byahanwe n’Umuryango uhuza Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafatiye ibihano ibigo bitandatu byagize uruhare mu ntambara ya Sudani, ihanganishije ingazo za leta n’umutwe witwara gisirikare RSF (Rapid Support Forces) kuva muri Mata umwaka ushize.
Itangazo Komisiyo ya EU yashyize hanze rigaragaza ko ibigo byagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa bihungabanya umutekano muri Sudani bigomba guhabwa ibihano birimo no gufatira imitungo yabyo.
Muri byo harimo sosiyete ebyiri zakoze intwaro n’imodoka by’igisirikare cya Sudani n’ibindi bitatu byahaye RSF ibikoresho bya gisirikare.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko izi ngamba zidahagije mu kuzana impinduka ku basivile bagizweho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara.
Umuyobozi wa Human Rights Watch muri EU, Philippe Dam, yavuze ko nyuma y’amezi icyenda Sudani iri mu ntambara, EU ikoze akantu gato cyane ugereranyije n’uburemere yagize ku baturage b’abasivile, umuryango mpuzamahanga ugakomeza kurebera.
Intambara yatangiye muri Mata 2023, ubwo ingabo ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan zasakiranaga n’iza Mohamed Hamdan Daglo wa ‘Rapid Support Forces.’
Abarenga miliyoni 7,5 bamaze kuva mu byabo ndetse nta cyizere cy’ibiganiro by’amahoro.