“U Rwanda rukeneye miliyari 110 Frw yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu kwezi Kwa Gicurasi” Minisitiri Musabyimana

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yagaragaruzaga abanyamakuru  isesengura ry’ibanze rimaze gukorwa, ryerekanye ko hakenewe miliyari zirenga 130 Frw zo kwifashisha mu gusana ibikorwaremezo n’ibindi byangijwe n’ibiza byibasiye igihugu hagati y’itariki ya 2-3 Gicurasi 2023.

Umubare munini w’amafaranga akenewe, ni agenewe gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza aho by’umwihariko uru rwego rukeneye hafi nibura miliyari 110 Frw.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko hakenewe miliyari 39 Frw zo gusana ibiraro byangiritse, imihanda yo mu turere yo igomba gutwara miliyari 25 Frw naho imihanda minini ihuza uturere n’imipaka ikazatwara miliyari 41 Frw.

Ibi biza byangije ibiraro 26 n’imihanda icyenda yo ku rwego ruhuza intara n’imipaka. Mu yindi yo mu turere yangiritse, habarurwa icyenda irimo Muhanga- Ngororero- Mukamira, Rubengera- Gisiza.

Gusana ibikorwa by’amashanyarazi bizatwara miliyari 5 Frw na ho ibijyanye n’amazi bitware miliyari 1 Fw.

Ati “Urebye kugira ngo twongere tugire ibikorwaremezo bimeze neza twifuza kandi bishobora kongera guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyangwa se n’ibiza, biratwara hafi miliyari 110 Frw.”

Gusa ubaze amafaranga yose akenewe mu guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza mu ngeri zose, arenga miliyari 130 Frw.

Magingo aya, mu mihanda minini 14, icyenda yamaze gusanwa ku buryo ari nyabagendwa, ndetse inganda z’amazi umunani zari zangiritse, muri zo esheshatu zimaze gusanwa.

Ati “Ndetse no mu nganda zitanga amashanyarazi, muri 12 zari zimaze kwangirika ubu eshanu zimaze kongera gukora neza. Ibyo birerekana imbaraga ziri gukoreshwa. Nk’umuhanda wa Pfunda kuva nijoro amakamyo bayarekuye.”

Dr Nsabimana yavuze ko uko imvura igenda igenza make, ariko hazashyirwa imbaraga mu gusana ibikorwa remezo mu buryo bushobora guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko leta iri gukora ibishoboka byose ngo isane ibyangijwe n’ibiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko amafaranga yose akenewe mu gusana ibyangijwe n’ibiza ari miliyari 130 Frw

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage baba ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwegera ubuyobozi bukabafasha kubona aho bimukira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi izakomeza kuba hafi mu kubahiriza amabwiriza yemejwe mu gukumira ibiza

Gusana imihanda yo mu turere bizatwara miliyari 25 Frw naho imihanda minini ihuza uturere n’imipaka izatwara miliyari 41 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *