Umwalimu wa Karate muri Uganda ufite Umukandara w’Umukara Dan ya 4, Sensei James Opiyo yasabye Abatoza ba Karate gushyira imbaraga mu kwibanda ku masomo y’ibanze baha Abakarateka bakiri bato babagana.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri (2), yateguwe n’Ikipe ya Kigali Elite Sports Academy (KESA) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka).
Aya mahugurwa yabereye ku kicaro cya KESA mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Kicukiro Modern Market, yitabiriwe n’Abatoza ba Karate bakabakaba 80 bavuye mu gihugu hose.
Sensei Opiyo wari mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko yahaherukaga mu Mwaka ushize, yeretse abatoza ba Karate mu Rwanda ko gushyira imbaraga mu guhuza ubumenyi bw’ibanze Abakarateka bakiri bato, ariryo shingiro ry’ahazaza h’uyu mukino mu Rwanda by’umwihariko no kuzitwara neza ku Mugabane w’Afurika.
Ni amahugurwa kandi yitabriwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien.
Mu butumwa yageneye aba batoza, Niyongabo yagize ati:“Mu izina ry’abanyamuryango, dushimiye KESA yateguye amahugurwa ari kuri uru rwego. Guhugurwa n’umwalimu mpuzamahanga, bikomeza kongerera ubumenyi abatoza n’abakarateka bacu”.
Yakomeje agira ati:“N’andi makipe atere ikirenge mu cya KESA, bityo bizaduhesha imidali mu bihe biri imbere”.
Yasoje yibutsa Abakarateka gukomeza kurangwa no kunga ubumwe no gufatanya nk’imwe mu nkingi za mwamba z’uyu mukino.
Umuyobozi wa SGI-Sports Academy na Japan Karate Association, Sensei Rurangayire Guy Didier umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, akomoza ku bumenyi bayakuyemo, yagize ati:“N’amahugurwa y’ingirakamaro mu gushyigikira iterambere ry’umukino wa Karate imbere mu gihugu. By’umwihariko, twavomyemo ubumenyi busadufasha gushyigikira urugendo rw’abakiri bato bakina Karate”.
Nk’umwe mu Bakarateka babifitemo uburambe, Sensei Guy yibukije abayitabiriye ko kwihugura bihoraho, bikaba iby’agaciro guhugurwa n’inzobere yo ku rwego mpuzamahanga.
Nkurunziza Jean Cluade uzwi nka Me Gasatsi, umuyobozi wa KESA, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa by’umwihariko na Sensei Opiyo wemeye kugaruka kongerera ubumenyi abalimu ba Karate mu Rwanda.
Ati:“Guhugurwa na Sensei Opiyo n’iby’agaciro. Twe nka KESA, bikomeza kutongerera agaciro no kugirirwa ikizere mu masomo duha abatugana”.
“Ntabwo gutumiza umwalimu nka Opiyo byoroshye, ariko iyo uri mu bintu ukunda kandi ugamije ko bitera imbere, icyo bisaba cyose cyakorwa hagamijwe ineza y’umukino wa Karate mu Rwanda.
Nkurunziza yaboneyeho gushimira abamufashije gutegura aya mahugurwa, barimo Zanshin Sport Solutions, Inter African Mining Corportion (IMC), Modern Tour Rwanda Ltd, Antonov Bar & Restaurent ndetse na Shine.
Aya mahugurwa yasojwe abayitabiriye bahabwa Impamyabumenyi.
Amafoto