Abarimu baravuga ko imbaraga Leta yashize mu burezi zatumye baziba icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19 maze bituma ireme ry’uburezi ryiyongera. Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe kuri uyu wa Kane.
.@gtwagirayezu :" Kuri uyu munsi ukomeye, muntize amashyi dushimire abarimu bari hano ndetse buri wese yibuka mwarimu wamwigishije!" pic.twitter.com/rHJCnuAeSk
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 14, 2023
Ibi bishimangirwa na bamwe mu barezi b’indashyikirwa banahawe ibihembo.
Mu rwego rwo gukomeza gushyira ikibatsi mu burezi ku ngingo yo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovatiyo Ingabire Paula atangaza ko umwaka utaha ibigo byose bizaba byagejejwemo ibikorwa by’ikoranabuhanga.
.@gtwagirayezu :Turishimira ko, ubu twicaranye n'abarimu 57 barangije icyiciro cya 2 cya kaminuza muri @UR_CoE bakaba bafite impamyabumenyi ya A0, ba kaba ubu bari mu kazi kandi muri uku kwezi bakazatangira guhembwa umushahara ujyanye n'izo mpamyabumenyi bavanye muri @Uni_Rwanda pic.twitter.com/uSYPmvchdI
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 14, 2023
Kuri Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, avuga ko Leta izakomeza kongera ibyakorohera umwalimu mu kunoza ireme ry’uburezi igihugu cyifuza.
Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ubusanzwe wizihizwa Taliki ya 5 Ukwakira buri mwaka.
.@ClaudetteIrere : Uyu munsi, twifuje gushima no kugaragaza amashuri yagiye akora neza mu gihe cy'imyaka 5 ishize, hakozwe icyegeranyo cy'uburyo abanyeshuri batsinda neza mu bizami bya Leta. Turashima n'abayobozi bayo kuko baba bagize uruhare mu gutuma ayo mashuri atsinda neza pic.twitter.com/gR7PxugaBe
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 14, 2023
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abarimu ibihumbi 120 bigisha mu bigo bitandukanye.
Amafoto