Rwanda: RURA yavuye Imuzi ibijyanye no gutanga Lifuti ku bagenzi bitavugwaho rumwe

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ikibazo cy’abagenzi batega imodoka zitagenewe kubatwara ndetse n’abaka ibizwi nka ‘lifuti’ mu gihe izisanzwe zigenewe kubatwara zitarimo kuboneka.

Hashize iminsi itari mike urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali rwinubirwa n’abagenerwabikorwa batandukanye.

Ibibazo birimo ahanini bishingiye ku gihe kinini cyane abagenzi bamara ku byapa bategereje imodoka cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba. Ikibazo ntikiri i Kigali gusa kuko abajya n’abava mu Ntara zitandukanye z’Igihugu na bo hari igihe babura imodoka zibatwara, ndetse n’izibonetse zikongera ibiciro.

Gusa kuri iki kibazo cy’abo mu Ntara, RURA iherutse kubwira itangazamakuru ko abafashwe bongereye amafaranga y’urugendo babihanirwa iyo abagenzi batanze ayo makuru.

Mu mujyi wa Kigali ho, hari umuti Leta yatangiye kuvugutira iki kibazo wo gutumiza bisi nshya 305 aho uyu mwaka uzasiga nibura izigera ku 100 zarageze mu Rwanda mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Muri urwo ruhurirane rw’ibura ry’imodoka, ni ho usanga bamwe bahisemo gutega iz’abantu ku giti cyabo zitagenewe gutwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi ndetse abandi bakaka lifuti ngo barebe ko bava ku nzira. Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwavuze ko gutanga lifuti nta kibazo bijteje ariko ko abishyuza kandi imodoka bafite zitabigenewe bo babihanirwa n’amategeko.

RURA yagize iti: “Iyo imodoka ifashwe turagenzura neza tukaganira n’umugenzi, ndetse n’umushoferi. Iyo dusanze ari lifuti yamuhaye biba nta kibazo kibirimo. Hahanwa uwatwaye abagenzi akabishyuza kandi nta ruhushya afite rumwemerera gukora uwo murimo”.

Bamwe mu bagenzi biyambaza izindi modoka kubera ubuke bw’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. (Ifoto/ Inyarwanda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *