Abaturage bivuriza mu Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, batangaje ko bishimiye inyubako zaguwe na serivise nshya z’ubuvuzi zahazanwe, ubusanzwe bashakiraga mu bindi Bitaro birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali.
Ivugururwa n’iyagurwa ry’ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo gutanga ubuvuzi bwa Kanseri, ryatumye haboneka serivise nshya zirenga eshanu, ubusanzwe inyinshi zashakirwaga i Kigali.
Lt. Colonel Dr Emmanuel Kayitare uyobora ibi bitaro ashimangira ko ibi ari inyongeragaciro ikomeye kuri ibi bitaro.
Abivuriza muri ibi bitaro bavuga ko biruhukije ingendo ndende bakoraga.
Kuva ubu ibitaro bya Butaro byujuje ibipimo byo gutangirwamo amasomo ya Kaminuza y’icyiciro cya kabiri.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko kugira ibitaro nk’ibi biri ku rwego rwiza mu bice by’icyaro, biri muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo kwegereza abaturage serivise zose z’ubuvuzi nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi ya Butaro, Dr Joel Mubiligi avuga ko ari amahirwe akomeye ku banyeshuri.
Icyiriro cya mbere cyo kuvugurura ibitaro bya Butaro cyatewe inkunga n’Umuryango Inshuti mu Buzima, Partners in Health.
Ibitaro bya Butaro bitanga ubuvuzi ku Banyarwanda n’abanyamahanga by’umwihariko abivuza kanseri.
Minisiteri y’Ubuzima yijeje ko harimo gushakwa ibisubizo ku kibazo cy’abaganga bake cyagaragajwe nk’imbogamizi ikomereye ibi bitaro, ndetse ngo ku bufatanye n’izindi nzego harimo gushakwa igisubizo cy’amazi make nacyo kibangamiye itangwa rya serivise. (RBA)
Amafoto