Rwanda: Hari kwigwa uko Abanyamahanga bakwemererwa kuba Abakozi ba Leta

0Shares

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba Leta, iyi ngingo ikaba igamije kuvugurura ingingo yo mu itegeko ryari risanzweho ryakumiraga abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye kubona akazi mu nzego za Leta.

Ingingo ya 9 yo itegeko rishyiraho i sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryatowe mu mwaka wa 2020  ivuga ko umukozi wa Leta uwo ariwe wese  agomba kuba ari umunyarwanda.

Abadepite barimo Uwamariya Odette watangije uyu mushinga w’itegeko, bavuga ko iyi ngingo yarimo irimo ivangura rishingiye ku bwenegihugu, ariko kandi ngo yabuzaga igihugu amahirwe yo kubona abakozi bafite ubumenyi bwihariye nk’uko bakomeza babisobanura.

Mu ngingo zavuguruwe harimo iyerekeye ibiruhuko bigenerwa abakozi ba Leta babyaye n’ibindi buruhuko, ryagombaga guhuzwa n’itegeko ry’umurimo baherutse gutora, iri rikaba ryarongereye ikiruhuko ku mugore wabyaye uzajya ahabwa ibyumweru 14 bivuye kuri 12 naho umugabo wabyaye ikiruhuko cyavuye  minsi ine kijya mu minsi 7 ikurikiranye.

Hari abadepite benshi basabye ko mu gusuzuma uyu mushinga w’itegeko mu mizi, ikiruhuko gihabwa umugabo ufite umugore wabyaye cyakongerwa, by’umwihariko igihe hari ibibazo bikomoka ku kubyara uwo mubyeyi yagize.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko hazajyaho iteka rya minisitiri rizagena uburyo bw’ibyo biruhuko n’uburyo abanyamahanga bashobora kubona akazi mu nzego za Leta, bitabaye ngombwa ko bahindura ubwenegihugu.

Uyu ukaba ari umwe mu mishinga y’amategeko mike yatangijwe n’Abadepite ku giti cyabo muri iyi manda igana ku musozo, ukaba ugiye gukomeza gusuzumirwa mu nama y’Abaperezida iba ikuriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *