Miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo Akarere ka Rutsiro katangaje ko zigiye kwifashishwa mu gusana igice cy’umuhanda wiswe Kivu Belt.
Ni nyuma y’uko uyu muhanda ukomeje kwangizwa n’ibiza byibasiye aka karere mu kwezi kwa 5 ndetse n’ibindi biri guterwa n’imvura imaze iminsi igwa.
Nko muri iyi minsi imvura idasiba ku muryango, mu Murenge wa Mushubati mu Kagari ka Bumba hari aho uyu muhanda wenda gufungwa n’ibyondo byinshi n’amabuye biri kuwugwamo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kuhatambuka byagoranye cyane kubera ikamyo yari yaheze mu byondo biwuzuyemo.
Hari n’aho bigaragara ko ushobora kuzacikamo kabiri kubera gutengagurika kw’imigunguzi yo munsi yawo.
Uyu muhanda uri ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Rutsiro kakaba gatangaza ko kamenyesheje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi iby’iyangirika byawo.
Umuyobozi w’agateganyo w’aka Karere Mulindwa Prosper yatangaje ko mu minsi mike iri imbere uyu muhanda uzatangira gusanwa no kubakwaho ibindi bikorwa birinda ko inkangu zikomeza kuwituram. Avuga ko iyo mirimo ngo izatwara miliyari 2, kandi ngo yarabonetse.
Ahantu hasaga umunani ni ho Akarere gatangaza ko hangiritse cyane.
Ni mu gihe henshi ku nkengero z’uyu muhanda hagaragara amabuye manini n’iteka ryinshi byose byamanuwe n’amazi y’imvura aturuka mu misozi myinshi iwukikije.