Kuri uyu wa Kabiri, Inteko Rusange yasabye Minisitiri w’Intebe, gukemura ibibazo byagaragaye mu igenamigambi, ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa bihuriweho n’inzego zishinzwe imiturire ku rwego rw’Igihugu, byagaragajwe muri raporo icukumbuye ku bijyanye n’imitunganyirize y’imiturire mu midugudu.
Ibi bibazo byagaragaye mu masezerano ya “Engineering Procurement & Construction” birimo kugena ibiciro mbumbe aho kugaragaza igiciro cya buri kintu, no kudashyiraho ubugenzuzi bwigenga bw’imirimo izakorwa byagaragaye muri imwe mu mishinga ya Gabiro Agribusiness Hub Ltd no mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL.
Abadepite kandi Minisiteri y’Ubutabera n’Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yishyuwe ba rwiyemezamirimo, ku mirimo itarakozwe n’iyakozwe itandukanye n’iyari iteganyijwe mu kigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Rwanda Housing Authority, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kaminuza y’u Rwanda n’abagize uruhare mu makosa mu mitangire y’amasoko ya Leta.
Abadepite kandi basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo kugaragaza ingamba zirambye zo gupima ubuziranenge bw’imihanda yubakwa, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu iyubakwa ry’imwe mu mihanda.
Hari kandi gukumira igihombo gituruka ku nzu Rwanda Housing Authority ikodeshereza inzego za Leta ariko hagashira igihe zitarakorerwamo. (RBA)
Amafoto