MINISANTE yasinye amasezerano azafasha u Rwanda kubona Imashini zigezweho zikenerwa kwa Muganga

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko bitarenze uyu mwaka u Rwanda ruzaba rwasinyanye amasezerano n’inganda zikomeye ku Isi zikora imashini zihambaye zikenerwa kwa muganga, ibizagabanya ikiguzi cyazo. 

Ni intambwe izaba yiyongera ku kuba igihugu gisigaye kigura munganda 65% by’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga nta wundi mucuruzi ujemo hagati.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Leta gishinzwe gutumiza no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga buvuga ko inganda zikora ubwoko bw’imiti burenga 16 harimo n’izo mu Rwanda, mu Karere no ku migabane inyuranye ari zo zimaze kugirana amasezerano n’u Rwanda yo kuzajya ruzigurira imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ni bwo Leta yashyize imbaraga muri gahunda yo kwigerera ku nganda zikora iyo miti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu buryo butaziguye nta mucuruzi urimo hagati.

Impuguke mu buvuzi, Prof. Stephen Rulisa avuga ko ibi bizoroshya ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi kuko hari n’igihe 10% yabaga ari amafaranga menshi ku muturage bitewe n’ibyo yakorewe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera batumiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, Dr. Abel Dushimimana nawe avuga ko batangiye kwishyira hamwe kugira ngo nabo barebe uburyo bakwegera izo nganda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kuva Leta yatangira kuvugana n’inganda ubwazo ngo hari aho ikiguzi mu mafaranga cyagabanutseho 50%. 

Yizeza abikorera ko nabo bazagerwaho n’aya mahirwe.

Imiti y’ubwoko butandukanye iri hagati y’ibihumbi 3-4 ni yo itumizwa hanze ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga binyuranye byose ku kiguzi cy’amafaranga asaga Miliyari 100 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *