Rwanda: Bakomeje guterwa Impungenge z’uko Ubutaka bwo guhingwaho bukomeje kubakwaho

Hari bamwe mu baturage, bagaragaza impungenge z’uko ubutaka buhingwaho bugenda bugabanuka kubera kugirwa imiturire.

Aba baturage basaba ko hakorwa igenamigambi rihamye ry’imiturire rigendanye n’ubwiyongere bw’abaturage, burushaho kuba umutwaro ku butaka bwagenewe guhingwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyashyizeho igishushanyo mbonera cy’igihugu cy’imikoreshereze y’ubutka ari nacyo kigena ibikorwa bigenewe gushyirwa ku butaka.

Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rya 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abanyarwanda basaga miliyoni 13,2 bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu 2012, ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bwa 2,3%.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, Yusuf Murangwa avuga ko hakwiye kubaho igenamigambi rinoze ku bijyanye n’imiturire.

Twabonye ko mu Rwanda ubucucike buri hejuru, birasaba igenamigambi rinoze rijyanye n’imiturire ridufasha mu buhinzi, no kubungabunga ibidukikije.

Abashinzwe ubugenzuzi bw’inyubako n’imyubakire mu mujyi wa Kigali basaba abaturage kwirinda kubaka nta byangombwa, kandi mu gihe babifite bakubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera.

Iri barura rusange ryagaragaje ko intara y’Iburasirazuba ituwe cyane n’abaturage basaga miliyoni 3,563.

Ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite miliyoni 3,002, iy’Uburengerazuba ni miliyoni zisaga 2,896, iy’Amajyaruguru ni miliyoni zisaga 2,038 naho Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni 1,745.

Mu rwego rwo kubungabunga ubutaka abaturage basabwa kubaka bajya hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *