Mu minsi ya vuba, ikipe ya Rayon Sports irakira abakinnyi babiri b’Abarundi bagiye kusinyira amasezerano ahwanye n’imyaka ibiri.
Aba bakinnyi ni Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Ismael Pitchou nk’uko amakuru yizewe agera kuri THEUPDATE abyemeza.
Bombi bakinira ikipe y’Igihugu y’Uburundi, ndetse bakaba biyambajwe kuri uyu wa kabiri mu mukino Uburundi bwatsinzemo Namibia ibitego 3-2, mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizakinirwa muri Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare by’Umwaka utaha.
By’umwihariko, Bigirimana Abedi yatangiye muri uyu mukino, ndetse anawutsindamo igitego ku munota wa mbere, mu gihe mugenzi we yabanje ku ntebe y’abasimbura.
Bombi, bakaba barakiraga ikipe ya Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize, gusa kuri iyi nshuro ikaba yarabarekuye.
Amakuru y’irekurwa ryabo ntabwo avugwaho rumwe, kuko hari ukuba amasezerano hagati y’impande zombi yararangiye, mu gihe hari n’uko Kiyovu Sports yari ikibakeneye ariko ikaba itaranyuzwe n’amwe mu makuru yagiye abavugwaho arimo gutsindisha iyi kipe ku bushake.
Aya makuru ari kuvugwa mu gihe iyi kipe ifite ikibazo cy’amafaranga ari nacyo gituma idasinyisha abakinnyi, mu gihe habura iminsi 10 igatanga urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu marushanwa ny’Afurika ya CAF Confederations Cup.
Kuri ubu, Uruganda rwa SKOL rusanzwe ruyitera inkunga, rwayemereye ubufasha muri iki gihe cyo kugura abakinnyi. Gusa, ingano y’iyi nkunga y’amafaranga ntago iratangazwa.
Aba bakinnyi uko ari babiri, biravugwa ko Rayon Sports ishobora kubatangaho Miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana abakinnyi basanzwe n’abashya izakoresha, ibintu bidasabzwe bimenyerewe kuri iyi kipe ikundwa n’abatari bacye imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.