Tariki ya 01 Gicurasi buri Mwaka, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku Isi, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Imyaka 30: Urubyiruko mu Ihangwa ry’umurimo”.
Uyu munsi wizihijwe ku wa gatatu w’iki Cyumweru, mu Turere dutandukanye habaye ibikorwa bigamije kwishimira ibyo abakozi bagezeho, kuva tariki ya 01 Gicurasi 2023, kugeza ku ya 01 Gicurasi 2024, ndetse no kwiha Ingamba z’Umwaka utaha.
Kimwe nko mutundi turere, mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, naho bizihije uyu munsi, abakozi basabwa gutanga serivisi nziza no gushyira umutarage ku Isonga.
Yifashishije urugero rugaragaza kudashyira Umuturage ku Isonga no kudatanga Serivise inoze, Umuyobozi ushinzwe abakozi, Imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Nyamagabe, Nzabirinda Constantin, yagize ati:“Niba umuntu agusabye Serivise ntuyimuhe ugatangira ngo ibyo usabye ntibishoboka, uzagaruke ejo cyangwa Ejo bundi, uba uri kumudindiza bidasiganye no kumuha Serivise mbi”.
Bwana Nzabirinda, yaboneyeho gusaba abatanga Serivise kugaragaza ibyo bakora n’igihe babikorera. Ati:“Ibi bifasha kumenyekanisha Serivise mutanga, aho muzitangira n’igihe zitangirwa”.
Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bashima urwego Imitangire ya Serivise igezeho.
Umwe mu Barimu baganiriye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE utashimye ko Umwirondoro we ushyirwa hanze, yagize ati:“Mbere twajyaga ku Karere cyangwa ku Murenge tugahanwa Serivise mbi, tugatinda kwakirwa cyangwa tukirukanwa, ariko ubu byarahindutse. Umutarage ari ku Isonga, iyo tugiyeyo baradufasha kandi tugataha tunyuzwe na Serivise twahawe”.
Undi ukora muri Serivise y’Ubuzima yagize ati:“Mbere twajyaga kwaka Serivise tutizeye ko bahita bayiduha. Wajyaga gushaka Ibyangombwa yaba ku Murenge cyangwa ku Karere, ukaba wajyayo inshuro zirenga Eshatu (3) utarabibona. Ariko dusigaye tubibona byihuse, ndetse hari n’igihe duhamagara kuri Telefone tugasanga bamaze kubikora kandi ibi biradushimisha”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi Ntagozera Ngarambe Emmanuel wari witabiriye uyu Muhango, yavuze ko Serivise zitangwa neza n’Abakozi bakora neza. Yunzemo ko bakora ingendoshuri zitandukanye bagamije kwigiranaho no kuzamura uburyo bw’imikorere no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu Mwaka w’i 2023 bujyanye n’uburyo abaturage bashima Imiyoborere n’imitangire ya Serivise, bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa 10 n’Amanota 77.33 mu guha Serivise nziza abaturage no gushima ubuyobozi bwabo.
Imbonerahamwe igaragaza uko abaturage bashima imiyoborere n’imitangire ya serivisi hakurikijwe uturere. #CRC2023 https://t.co/h1ROwpyDZG pic.twitter.com/0nJlzvD06r
— Rwanda Gov Board (@GovernanceRw) December 20, 2023
Amafoto