Nyamagabe: Umunsi w’Umurimo wizihijwe Abakozi basabwa kugaragaza Serivise batanga no gushyira Umuturage ku Isonga

Tariki ya 01 Gicurasi buri Mwaka, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku Isi, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Imyaka 30: Urubyiruko mu Ihangwa ry’umurimo”.

Uyu munsi wizihijwe ku wa gatatu w’iki Cyumweru, mu Turere dutandukanye habaye ibikorwa bigamije kwishimira ibyo abakozi bagezeho, kuva tariki ya 01 Gicurasi 2023, kugeza ku ya 01 Gicurasi 2024, ndetse no kwiha Ingamba z’Umwaka utaha.

Kimwe nko mutundi turere, mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, naho bizihije uyu munsi, abakozi basabwa gutanga serivisi nziza no gushyira umutarage ku Isonga.

Yifashishije urugero rugaragaza kudashyira Umuturage ku Isonga no kudatanga Serivise inoze, Umuyobozi ushinzwe abakozi, Imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Nyamagabe, Nzabirinda Constantin, yagize ati:“Niba umuntu agusabye Serivise ntuyimuhe ugatangira ngo ibyo usabye ntibishoboka, uzagaruke ejo cyangwa Ejo bundi, uba uri kumudindiza bidasiganye no kumuha Serivise mbi”.

Bwana Nzabirinda, yaboneyeho gusaba abatanga Serivise kugaragaza ibyo bakora n’igihe babikorera. Ati:“Ibi bifasha kumenyekanisha Serivise mutanga, aho muzitangira n’igihe zitangirwa”.

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bashima urwego Imitangire ya Serivise igezeho.

Umwe mu Barimu baganiriye n’Umunyamakuru wa THEUPDATE utashimye ko Umwirondoro we ushyirwa hanze, yagize ati:“Mbere twajyaga ku Karere cyangwa ku Murenge tugahanwa Serivise mbi, tugatinda kwakirwa cyangwa tukirukanwa, ariko ubu byarahindutse. Umutarage ari ku Isonga, iyo tugiyeyo baradufasha kandi tugataha tunyuzwe na Serivise twahawe”.

Undi ukora muri Serivise y’Ubuzima yagize ati:“Mbere twajyaga kwaka Serivise tutizeye ko bahita bayiduha. Wajyaga gushaka Ibyangombwa yaba ku Murenge cyangwa ku Karere, ukaba wajyayo inshuro zirenga Eshatu (3) utarabibona. Ariko dusigaye tubibona byihuse, ndetse hari n’igihe duhamagara kuri Telefone tugasanga bamaze kubikora kandi ibi biradushimisha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi Ntagozera Ngarambe Emmanuel wari witabiriye uyu Muhango, yavuze ko Serivise zitangwa neza n’Abakozi bakora neza. Yunzemo ko bakora ingendoshuri zitandukanye bagamije kwigiranaho no kuzamura uburyo  bw’imikorere no gukemura ibibazo by’abaturage.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu Mwaka w’i 2023 bujyanye n’uburyo abaturage bashima Imiyoborere n’imitangire ya Serivise, bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa 10 n’Amanota 77.33 mu guha Serivise nziza abaturage no gushima ubuyobozi bwabo.

Amafoto

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi Birori

 

Muri ibi Birori, hahembwe Abakozi b’Indashyikirwa bakorera mu Bigo bitandukanye byo mu Murenge wa Uwinkingi

 

Abakozi bakora mu Bigo bitandukanye bari bitabiriye uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo

 

Uyu Munsi wizihijwe hakinwa Umukino wa Volleyball wahuje bamwe mu Bakozi bakorera mu Murenge wa Uwinkingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *