Nyamagabe: Mbere yo kwerekeza mu Irushanwa ‘CAF African Schools Championship’ Meya Niyomwungeri yasabye ES Sumba kuzahesha Ishema Igihugu

Ikipe y’Ikigo cya Ecole Secondaire Sumba yo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’Iguhugu, yasuwe n’umuyobozi w’aka Karere ‘Niyomwungeri Hildebrand’ mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya iho igiye mu Irushanwa CAF African Schools Championship. Mu butumwa bwe, yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura no guhagarara ku indangagaciro z’Igihugu ndetse bazanegukana iri rushanwa.

Guhera 17-19 Gashyantare 2023, mu gihugu cya Tanzaniya haratangira amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abakiri bato azwi nka ‘CAF African Schools Championship’ azitabirwa n’amakipe y’abana batarengeje Imyaka 15 batwaye ibikombe mu bihugu byabo bigize Akarere k’Afurika y’i Burasuzuba ( CECAFA).

Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro yarwo ya mbere, rugiye guhagararirwa n’ikipe ya ES Sumba yo mu Karere ka Nyamagabe, yabonye tike tariki ya 24 Nyakanga 2022, nyuma yo kwegukana amarushanwa y’Abanyeshuri azwi nka ‘African Schools Championship’ akinwa n’abakiri bato yaberaga i Rubavu.

Iyi kipe mbere yo guhagaruka, yasuwe na Meya Niyomwungeri Hildebrand ku Kibuga ikoreraho imyitozo cya Nyagisenyi, aho mu butumwa yabahaye yabasabye kumva ko bagiye gusohokera Igihugu, anaboneraho kubasaba kuzakomeza ubuhanga bafite no kugira ikinyabupfura no kumva ko bagiye kuzana intsinzi kuko bafite ubuhanga.

ES Sumba ifashwa na Ambassadors Football kugera ku ntsinzi

Ambassadors Football ni umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu ukora ivugabutumwa ariko binyuze mu mikino by’umwihariko umupira w’amaguru washinzwe mu 1990, mu Bwongereza mu Mujyi wa Bolton.

Washinzwe ufite intego eshatu (3) zirimo; Umupira w’amaguru, ukwemera ndetse n’ahazaza heza habana.

Basobanura ko Umwana agomba kwiga gukina neza akiri muto, agasenga ndetse akiga neza bifitanye isano n’ejo hazaza he.

Ibi, Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yabigarutseho ubwo habaga umwiherero w’amarerero 50 y’umupira w’amaguru yashyizweho n’iri torero mu rwego rwo gufasha abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru aho yavuze ko bahisemo gufatanya n’uyu muryango kuko babonye ko ushobora guteza imbere impano z’abato n’indangagaciro za gikirisitu.

Yagize ati:

Twabonye ko ari byiza gufatanya kuzamura impano z’abana tubafashe, tunateza imbere umupira w’amaguru mu bana… batozwa gukina ariko bagatozwa n’izindi ndangagaciro zirimo uburere, kwiga neza, gutsinda n’ijambo ry’Imana.

Ndayizeye yagaragaje ko kwigisha abana umupira w’amaguru biri mu byabafasha guteza imbere impano zabo ariko badasize n’indangagaciro za gikirisitu ibintu bidakunze kuvugwaho rumwe n’abanyamatorero.

Muri uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Kamonyi wanitabiriwe n’ Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier, yijeje iri Torero ubufasha buhoraho muri gahunda ryatangije yo kuzamura no guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

Mbere y’uko iyi kipe yitabira aya marushunwa, yakinnye imikono itandukanye n’ikipe z’abana zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo zirimo; Ikipe y’abana y’Amataba, Abana ba PAris Sait Germain ndetse n’ikipe y’Abana b’Intara Footbal Academy.

Tariki ya 21/Ukubiza/2022 ubwo THEUPDATE yasuraga iri shuri mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze, yaganiriye n’abafana ubuyobozi n’abatoza.

Bana, umukinnyi ukina hagati neza yavuze ko bagihurizwa muri iri shuri bari bataziranye ariko uko iminsi yagiye igenda barushaho kumenyana ndetse biturutse ku nama nziza z’umutoza bagenda bubaka umukino mwiza ari nawo wabafashije kugera ku bikombe byose batwaye.

Yakomeje asaba bagenzi be bagiye mu karuhuko gato gukomeza gukora imyitozo yoroheje kugira ngo ubwo bazaba bagarutse bazakomeze kubikora neza.

Ange Nisingizwe, umunyezamu w’ikipe y’abakobwa ya ES Sumba yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu marushunwa ya CAF African Schools Championship yabereye Rubavu, yatangaje ko baterwa ishema n’ibikombe basaza babo batwara, aho yavuze ko n’iri rushanwa ny’Afurika naryo bazaritwara nt’akabuza.

Umutoza w’iyi kipe Banamwana Jean Nepomoscene wanize Isomo rya Sports muri Kaminuza Nderabarezi ya Kigali , yavuze ko iyi kipe ‘Academy Ambassadors Football ES Sumba’ yatangiye itaziranye kubera gukura abakinnyi ahantu hanyuranye, ariko uko bagiye bitabira amarushanwa bakora n’imyitozo bagiye bamenyerana ndetse bakerekana umupira mwiza utanga n’ikizere ko mu Rwanda hari impano zizakina ku rwego mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

Nzaramba Alphonse, Diregiteri wa ES Sumba yashimiye ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda n’umufatanyabikorwa mu guteza Imbere umupira w’amaguru ‘Ambassadors Football’ kuba barahisemo iri shuri, bakabazanira abana bafite impano zo guconga ruhago, aboneraho kubizeza ko umusaruro w’iyi kipe uri kugaragara yaba aho riherereye no ku rwego rw’Igihigu.

Yagize ati:

Turashimira ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda n’umufatanyabikorwa wacu ‘Ambassadors Football’ ku ruhure rwabo mu guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda mu kuzamura abana bafite impano.

Yakomeje agira ati:

Ikigo cyacu ni Ikigo kimaze kubaka Amateka yaba mu mitsindire isanzwe y’amasomo no mu Mikino. Intego yacu ni ugufasha abana bafite impano zo gukina tubatoza kugira umupira mwiza uzabafasha kuba abakinnyi beza, bakatuzanira ibikombe yaba mu gihugu no mu Mahanga.

Yasoje yizeza abakunzi b’iyi kipe n’Abanyarwanda muri rusange ko iyi kipe izatwara iri rushanwa bagiye kwitabira kuko bayifitiye ikizere.

Amakuru ava muri CAF avuga ko ikipe izatwara igikombe yaba mu bakobwa n’abahungu izahembwa $100,000, iza kabiri zizahabwa $70,000 mu gihe iza gatatu zizahabwa $50,000.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *