Nyamagabe: Ibikorwa bizaranga Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29

0Shares

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023  kugeza ku ya 13 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, Akarere ka Nyamagabe ko mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, kashyize hanze ibikorwa bizaranga iki Cyumweru n’iminsi 100 mu Mirenge yako inyuranye.

Ku wa 7/4/2023

Gutangiza icyumweru cy’icyunamo, ku Rwibutso rwa Nyamigina mu Murenge wa Tare.

Ku wa 13/4/2023

Gusoza icyumweru cy’icyunamo, ku Rwibutso rwa Kamegeri mu Murenge wa Kamegeri.

Ku wa 15/4/2023

Igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Kibumbwe mu Murenge wa Kibumbwe.

Ku wa 21/4/2023

Igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Murambi mu Murenge wa Gasaka.

Kuri iyi tariki, hazakorwa igikorwa cyo Kwibuka no gushyingura Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Kaduha mu Murenge wa Kaduha.

Ku wa 23/4/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka no gushyingura Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse n’izimurwa, bikazabera ku Rwibutso rwa Cyanika mu Murenge wa Cyanika.

Ku wa 19/5/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Mushubi mu Murenge wa Mushubi.

Ku wa 21/5/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka no gushyingura imibiri yabonetse aho bizabera ku Rwibutso rwa Mbazi mu Murenge wa Mbazi.

Ku wa 28/5/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka ku Mugezi wa Rukarara na Mwogo, mu Murenge wa Mbazi.

Ku wa 11/6/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Mushubi, mu Murenge wa Mushubi.

Ku wa 18/6/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka abayobozi b’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyicaro cy’Akarere ka Nyamagabe.

Ku wa 25/6/2023

Hazakorwa igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Musange, mu Murenge wa Musange.

Twibuke Twiyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *