Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony yatangaje ko kuva Indwara y’Uburenge yagaragara mu Nka guhera mu kwezi gushize, 205 zimaze gukurwa mu zindi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere muri uyu Murenge tariki ya 18/05/2023, isangwa ku Nka imwe mu Kagari ka Cyamunyana, ariko nyuma y’iminsi mike isangwa no mu zindi mu Kagari ka Kirebe.
Bagabo yabwiye itangazamakuru ko ku ubufatanye n’inzego zishinzwe ubworozi, hari gupimwa Inka zose igaragaje ibimenyetso igakirwa mu zindi hagamijwe ko harindwa n’izindi zitarafatwa.
Ati:”Kugeza ubu Inka 205 zimaze gukurwa mu zindi kubera ikibazo cy’uburenge, nk’uko amabwiriza abigena. Inka yagaragaweho ibimenyetso by’iyi ndwara ikurwa mu zindi kugira ngo itazanduza”.
Mu ngamba zafashwe zo gukumira ko iyi ndwara yakwirakwira, harimo gukumira Inka kudashoka z’ijya ku mariba yazo no mu nzuri zazo aho zijya gushakira amazi, aborozi badafite amazi mu nzuri zabo bahabwa amahema yo gufata amazi muri gahunda ya nkunganire.
Hari Kandi gushyira umuti mu bwogero mu duce turwaje, umuntu winjira cyangwa usohoka mu rwuri agomba gukandagira muri ayo mazi arimo umuti, ndetse n’ibinyabiziga.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere kandi hakozwe ubukangurambaga bwo kumenyesha aborozi ko indwara yamaze kwinjira mu Karere kabo ndetse hari gufatwa ingamba zo gukumira urujya n’uruza rw’amatungo.
Uretse izi ngamba, mu Murenge wa Rwimiyaga hamaze gukingirwa Inka zirenga ibihumbi 43.000 muri aka Karere.
Ku badasobanukiwe indwara y’uburenge, ni indwara ifata hagati y’ibinono by’inka, hakabyimba hakazamo n’ibisebe, iyi ndwara Inka yose ifashe ntiba ikibasha kugenda neza kuko iba ibabara cyane.
Mu bihe byo hambere Inka zarwaraga iyi ndwara, hifashishwaga imiti ya kinyarwanda y’ibyatsi, bitandukanye n’ubu hifashishwa iya kizungu hamwe na hamwe.
Iyo miti yifashishwaga yabaga ari icyatsi cyitwa intobo ( gisa n’igiti cy’intoryi) bakavanga na gikukuru n’umuravumba bokeje mu ziko, uyu muti wafashaga inka cyane mu kuvura iyi ndwara kuko nyuma y’iminsi ine, Inka yabaga yakize irimo kugenda neza .