Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yibutse abari abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukorikori yahoze yitwa MICOMART (Ministère du Commerce et de l’Artisanat) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yatangaje ko gufata igihe cyo kwibuka abari abakozi b’iyi Minisiteri ari uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside no kugira umwanya mwiza wo gutekereza kuri politiki mbi yaranze ubutegetsi bubi bwaranzwe n’amacakubiri akaza kugeza kuri Jenoside.
Ati “Igikorwa nk’iki kidufasha kwibuka ko Jenoside yabaye kandi igakoranwa ubukana hagamijwe gutsemba Abatutsi, ukaba n’umwanya mwiza wo kuganira no kwegera imiryango y’abakoraga muri Minisiteri y’Ubucuruzi tukifatanya mu guha icyubahiro no gusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Minisitiri Ngabitsinze avuga ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka habaho n’ibikorwa byo kuremera uwarokotse Jenoside nka kimwe mu gikorwa cyo kumushyigikira mu buzima arimo.
Ati “Murabona ko twasuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, tuhasiga inkunga ariko tuzashaka uburyo twongera kugira icyo dukusanya twongere turemere umwe mu barokotse kuko hari imfubyi n’abapfakazi bakeneye gufashwa gukomeza kubaka ubuzima”.
Bwana Ngabitsinze avuga ko hari igikorwa cyo gukomeza gushakisha amakuru ku miryango yakoraga muri iyi Minisiteri kugira ngo hamenyekane niba nta bantu bayikomokaho barokotse bakiriho, ndetse hagashakwa n’amakuru ku bantu bataramenyekana aho baguye.
Abakozi b’iyi Minisiteri banasuye urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka rubitse, ndetse bunamira abaruruhukiyemo.
Mu gutangira igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MICOMART bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi n'Abakozi ba MINICOM, imiryango y'abishwe ndetse n'abaje kwifatanya nabo babanje gufata umunota wo kwibuka no gucana urumuli rw'icyizere. #Kwibuka29 pic.twitter.com/gMeupixNdK
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) May 19, 2023
Mpfizi Edouard uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba MICOMART bishwe muri Jenoside, avuga ko imiryango babashije kumenya y’abakoraga muri iyi Minisiteri bishwe muri Jenoside ari 33, agasaba ko hakomeza gushakwa amakuru ku bandi bantu bataramenya aho baguye bagashyingurwa mu cyubahiro.
Yakomeje avuga ko ari amashami yashibutse ku miryango yabo agasaba abarokotse kugira ubutwari kandi ntibaheranwe n’agahinda bagakomeza gutwaza.
Ati “Ndashimira Minisiteri ya MINICOM uburyo ifata umwanya nk’uyu tukibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndabashimira n’uburyo bagira kwitanga mu bikorwa byo kuremera imfubyi n’abapfakazi”.
Ubuyobozi n'abakozi ba MINICOM na bamwe mu miryango y'abari abakozi ba MICOMART bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama basobanurirwa amateka rubitse ndetse bunamira abasaga ibihumbi 6 baruruhukiyemo. #Kwibuka29 pic.twitter.com/ZxPfKc22fZ
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) May 19, 2023
Yagarutse ku butwari bw’Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside zikongera kugarura amahoro mu Rwanda.
Ugirase Honorine wari ufite umubyeyi ukora muri iyi Minisiteri yatanze ubuhamya ku rupfu rw’umubyeyi we n’inzira iruhije yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside.
Ati “ Ndibuka Papa wanjye wakoraga wishwe arashwe ndetse nkibuka n’imiryango yacu yazize Jenoside, ariko nkanashima Inkotanyi zaturokoye, ubu tukaba twarashibutse”.