Kigali Elite Sports Academy (KESA) na The Champions Sports Academy, bashimiye bamwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 03 Gashyantare 2024, ubwo hakinwaga Irushanwa ryateguwe n’aya makipe yombi ryiswe “The Legends Karate Open Competition”.
Abateguye iri Rushanwa n’iki gikorwa by’umwihariko, Nkurunziza Jean Claude uzwi nka Maitre Gasatsi, umuyobozi wa KESA na Nkuranyabahizi Noel, bavuga ko bateguye iri Rushanwa mu rwego rwo kongera kwibutsa abakanyujijeho ko uruhare rwabo mu iterambere ry’umukino wa Karate mu Rwanda ruzirikanwa kandi bagikenewe mu gukomeza kuwuba hafi no kuwutera ingabo mu bitugu.
“Nta Myaka ibaho yo kudakina Karate”, Abakanyujijeho bongeye kwiyibutsa ahahise (Amafoto)
Uretse iri Rushanwa ryakinwe mu buryo bwa Kata na Kumite, aba bashoramari muri Siporo by’umwihariko mu mikino njyarugamba, bavuga ko bahisemo gushimira bamwe mu bagize uruhare mu kumenyekanisha uyu mukino haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko abo mu kiragano cyabo nk’abakinnyi ndetse na bakuru babo baje no kubabera abatoza mu bihe bitandukanye.
Iki gikorwa bavuga ko ari intangiriro kuko hatashimiwe bose nk’uko babyifuzaga, gusa bitsa ko ku nshuro ya kabiri, bazitegura bihagije ku buryo buri umwe azagerwaho.
By’umwihariko kuzirikana uruhare rwa Nyakwigendera Sensei Sayinzoga, Sensei Uwayo Theogene, Sensei Rurangayire Guy Didier, Dr Nsazimana Sabin n’abandi…
Ibyiciro byahawe Amashimwe:
- Bamwe mu batoza b’Indashyikirwa mu kiciro cy’Abakuru
- Sinzi Tharcisse
- Niragire Samuel
- Bugabo Amir
- Noel Nkuranyabahizi
- Mwizerwa Dieudonne
- Claret Antoine
- Kumi Said
- Gaga Didier
Aba ni abatoza bashimiwe nk’Indashyikirwa bakoze abakinnyi bagiye mu Ikipe y’Igihugu.
Kubahitamo, harebwe bamwe mu batoza banyuzwe imbere n’abakinnyi benshi bavuyemo abakiniye Ikipe y’Igihugu mu marushanwa mu bihe bitandukanye.
- Bamwe mu bakinnyi b’Indashyikirwa
- Umukinnyi w’umugabo wahize abandi mu kwiyereka (Kata): Afande Twajamahoro Sylivester
- Umukinnyi w’umugabo wahize abandi mu kurwana (Kumite): Munyeshyaka Vicent uzwi nka Cyuma
- Umukinnyi w’umugore wahize abandi mu kwiyereka (Kata): Umuhoza Aisha
- Umukinnyi w’umugore wahize abandi mu kurwana (Kumite): Solange Ingabire
- Abatoza b’abatoza (Sensei) bateje imbere Karate ndetse bakaba batarahwemye kuyiba inyuma
- Sensei Sinzi Tharcisse
- Sensei Master Rugeyo Rutinywa
- Sensei Karamaga Barnabe
- Sensei Doctor Ngabitsinze
- Abandi bashimiwe
Mwizerwa Dieudonne: Yateje imbere uburyo Umukino wa Karate usifurwamo by’umwihariko ahiga abandi kuwusifura.
Nkuranyabahizi Noel: Yashimiwe uruhare yagize mu iterambere ryo gutoza Umukino wa Karate by’umwihariko kuba yarahiza abandi mu kubishyira mu bikorwa.
Mbabazi Gilbert: Yashimiwe nk’umugabo utegura akanayobora neza ibikorwa bya Karate.
Ingabire Christine: Yashimiwe nk’umugore uyobora neza ibikorwa bya Karate.
Uwase Delphine: Yashimiwe nk’umugore utegura neza ibikorwa bya Karate.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien wari witabiriye iki gikorwa, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Turashimira amakipe yateguye iki gikorwa. Intego nyamkuru y’iki gikorwa, kwari ukugaraza ko gukina Karate bitagira Imyaka by’umwihariko no kongera kwibutsa abakinnye Karate mu Myaka yatambutse ko batagomba kwigunga ngo batekereza ko igihe cyabasize, ahubwo ko mu mbaraga buri umwe afite yakomeza kuyikina kandi neza”.
Hari hagamijwe kandi kongera guhuza imbaraga mu byiciro byose haba abakanyujijeho n’abakiyikina mu rwego rwo kubakira Karate ahazaza harambye.
Yasoje agira ati:“Abakiri bato, bagomba kurebera kuri aba bakuru babo nabo bagakurana umuhate, ikinyabupfura no kureba kure mu rwego kuzagirirwa akamaro n’uyu mukino”.
“Turashimira kandi aya makipe yagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, turikuza ko mu Myaka iri imbere cyazaba igikorwa kinini kurushaho, ndetse n’abandi bakinnye uyu mukino batagaragaye uyu munsi, bakazaboneka”.
Amafoto