Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu Bucuruzi hagati y’Ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya

0Shares

Abashoramari bo mu Rwanda no muri Tanzania, bavuga ko bagiye kongera uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gutwara ibicuruzwa hagamijwe kunoza imikoranire.

Gutinda kw’ibicuruzwa ku cyambu, Barrierre zo mu nzira zitinza ibiciruzwa ni bimwe mu bibazo bikibangamiye abacuruzi bo mu Rwanda bakorana n’icyambu cya Dar-Salam muri Tanzania.

Kuri uyu wa Mbere, abashoramari n’abakora ubucuruzi mu bihugu byombi baganiriye ku mbogamizi zikiri mu mikoranire n’uburyo zakurwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Mannasseh wari umushyitsi mukuru avuga ko kuba ibihugu byombi biri kuva mu ngaruka za COVID-19 ari ingingo yo guheraho kugira ngo imikoranire irushaho kuba myiza.

Yibukije abari aho ko 70% y’ibyo u Rwanda rwakira biturutse hanze byinjirira ku cyambu cya Tanzania.

Prof Nshuti yabwiye ba rwiyemezamirimo ko bagomba gukoresha neza iriya mikoranire kugira ngo ibungukire.

Ati: “ Muzirikane ko ari mwe mugomba guha abaturage b’ibihugu amahirwe yo kungukira ku byo mukora.”

Yabasabye abacuruzi bo ku mpande zombi kwitandukanya n’ibya Politiki, bakabiharira abanyapolitiki.

Prof Nshuti Manasseh avuga ko Politiki iba nziza iyo yoroshya ubucuruzi.

Avuga kandi ko ibintu biba byiza iyo imyanzuro ifashwe mu buryo bushyize mu gaciro kandi abantu bakiha igihe cyo kuba ibintu byakozwe, bikava mu mpapuro.

Harimo kuganirwa kandi ku gukomeza imishinga isanzweho igamije korohereza abacuruzi ku mpande zombi no gushyiraho imishya yakomeza koongera ikibatsi mu bucuruzi buhuriweho.

Umunyabamanga nshingwabikorwa w’umuryango uhuza ibihugu byo mu Muhora wo hagati witwa Flory Okandju Okange avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Tanzania binyuze mu ikoranabuhanga bizagira akamaro no ku bindi bihugu bigize uyu muhora.

Avuga ko ubuyobozi bw’uriya muhora bukorana n’u Rwanda kugira ngo hubakwe imihanda imeze neza hagamijwe koroshya ubwikorezi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Werurwe, 2023 harasinywa amasezerano y’imikoranire n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi, RTDA.

Okandju Okange Flory ati:

Gutera inkunga ibihugu biri muri uyu muhora ni inshingano zacu, kandi ntituzabitezukaho.

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Major General Richard Mutayoboa Makanzo avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Tanzania ari myiza kandi ko ikoranabuhanga mu bwikorezi rigiye gutangizwa hagati y’abacuruzi b’Abanyarwanda n’abanya Tanzania rizarusha ho kuzamura umubano.

Avuga ko rizatuma ibicuruzwa bidatinda mu nzira.

Twibutse ko bimwe mu biri gukorwa harimo koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi harimo kugabanya iminzani iri mu mihanda ishobora gutinza amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *