Gicumbi: Imirenge ihana Imbibi na Uganda ikomeje gushyirwamo Ibikorwaremezo

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, by’umwihariko mu Mirenge yegereye umupaka wa Uganda, barashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kubegereza ibikorwaremezo birimo n’ibijyanye na serivise z’ubuvuzi.

Bavuga ko ibi byatumye batandukana n’ingendo ndende bakoraga bajya kwivuriza kure yabo, harimo n’abambukaga umupaka ndetse binakemura ikibazo cyo kwivuza magendu. 

Kugeza ubu muri aka Karere kagizwe n’Imirenge 21, habarurwa amavuriro y’ibanze azwi nka Poste de sante agera kuri 72, Ibigo Nderabuzima birenga 24 ndetse n’Ibitaro bimwe bya Byumba biri ku rwego rw’Akarere.

By’umwihariko, amavuriro y’ibanze yubatswe mu bice byegereye umupaka nka Rushaki, Kaniga, Cyumba na Rubaya yongerewe ubushobozi ku buryo atanga serivise zisumbuye nko kuvura amaso n’amenyo. 

Mu bihe bishize kandi muri aka Karere hubatswe Ikigo Nderabuzima gishya cya Mulindi ndetse hanasanwa Ibigo Nderabuzima bya Mukono, Rubaya na Rutare.

Muri rusange, abatuye Akarere ka Gicumbi bahamya ko iyi ari intambwe ikomeye yatewe muri iyi myaka 30 ishize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri aka Karere, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *