Sitting Volleyball: U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda rimwe na Brazil mu mikino Olempike

Ikipe y’Igihugu y’abagore bakina Volleyball y’Abantu bafite Ubumuga (Sitting Volleyball), yashyizwe mu Itsinda rya kabiri (Group B), isangiye n’Igihugu cya Brazil mu mikino Olempike y’Abafite Ubumuga (Paralympic Games), izabera i Paris mu Bufaransa muri Kanama y’uyu Mwaka.

Uretse Brazil, muri iti Tsinda, u Rwanda ruzesurana na Canada ndetse na Slovenia.

Mu Itsinda rya mbere (Group A), u Bufaransa buzesurana na Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Ubushinwa n’Ubutaliyani.

Tombora yo gushyira mu Matsinda Ibihugu bizitabira iyi mikino, yakozwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024.

Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya 17, niyo mikino ihuza abantu benshi bafite Ubumuga ku rwego rw’Isi.

Iteganyijwe gutangira tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 08 Nzeri 2024.

Izitabirwa n’abakinnyi 4.400, bazahatana mu mikino 22 itandukanye, barangamiye Imidali 539.

Ikipe y’Igihugu ya Brazil iri mu zizesurana n’u Rwanda, yegukanye Umudali wa Bronze mu mikino iheruka yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021, iyi mikino n’u Rwanda rwari rwayitabiriye, ariko rukubitirwa ahareba i Nzega.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yakatishije iyi Tike nyuma yo kwisengerera Kenya ku mukino wa nyuma wo gushaka Amakipe y’Ibihugu azahagararira Umugabane w’Afurika, mu mikino yakiniwe i Lagos muri Nijeriya, mu Kwezi kwa Gashyantare (2) uyu Mwaka w’i 2024.

Nyuma yo kubona iyi Tike, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cyo ku Mugabane w’Afurika munsi y’Ubutayu bwa Sahara, gikinnye iyi mikino inshuro eshatu (3) kikurikiranya.

Ni nyuma yo kwitabira imikino yakiniwe i Rio de Janeiro ho muri Brazil mu 2016, n’imikino iheruka yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021.

Uretse Igihugu cy’Ubufaransa cyashyizwe mu Itsinda rya mbere (Group A), hashingiwe ko kizakira iyi mikino, ibindi byagiye bishyirwa mu Matsinda hashingiwe ku rutonde rw’Umukino wa Volleyball y’Abantu bafite Ubumuga (World Para Volleyball), rwa tariki ya 01 Werurwe 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *