Abashakashatsi bari gupima ko Imigezi y’i Karongi ifite ‘Amabuye y’Agaciro’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko harimo gukorwa ubushakashatsi bugamije kureba niba mu migezi yo muri aka Karere harimo amabuye y’agaciro.

Ni ubushakashatsi bugamije kuba igisubizo cy’ikibazo cy’ubucukuzi butemewe n’amategeko bukorerwa muri iyo migezi, bukaba bubangamiye ibidukikije n’imyaka y’abaturage.

Hashize imyaka itari mike abaturage bo mu Mirenge ya Rugabano, Gitesi n’iyindi, bagaragaza ko ubucukuzi bukorerwa mu migezi ica muri iyi mirenge, ari ikibazo kibabangamiye kikanabakururira izindi ngorane.

Impamvu abaturage batanga ni uko abakora ubwo bucukuzi barengera, bakanacukura mu mirima yabo iri ku nkengero z’iyo migezi, bakangiriza imyaka iyihinzemo nk’uko aba baturiye umugezi wa Rukopfu muri Rugabano babisobanura.

Abakora ubu bucukuzi bavuga ko muri iyi migezi harimo amabuye y’agaciro, akaba ari yo baba bakurikiyemo.

N’ikibazo gisa nk’icyaburiwe igisubizo kugeza ubu, gusa mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba n’ubw’Uturere tuyigize baherutse kugira n’itangazamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Niragire Théophile, yatangaje ko hatangiye ubushakashatsi bugamije kureba niba muri iyi migezi harimo ayo mabuye koko, ikizabuvamo kikaba ari cyo kizatanga igisubizo cy’iki kibazo.

Akarere ka Karongi kabarizwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atandukanye ariko nta na hamwe bukorerwa mu migezi.

Ubuyobozi bugaragaza ko butazi uwo bariya baturage bacukura mu migezi bakorera, ndetse ngo n’aho bagurisha ayo mabuye niba banayabona ntihazwi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *