Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare, ni bwo Sky News yemeje ko ifite ibaruwa yandikiwe Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi isaba ko Israel ihagarikwa muri FIFA.
Ni ibaruwa iriho ibihugu birimo Palestine, Arabie Saoudite, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Jordanie n’ibindi.
Iyi baruwa yohererejwe kandi abanyamuryango 211 ba FIFA ndetse by’umwihariko Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA) kuko ariryo ribarizwamo irya Israel ndetse rinafite Inteko Rusange izateranira i Paris muri uyu mwaka.
Abarangajwe imbere na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Jordanie, Prince Ali bin Al Hussein, bavuze ko amahano ari kuba akwiriye kuvamo imyanzuro ikumira Israel.
Ati:”Twe nk’Ishyirahamwe rya Ruhago ryo mu Burengerazuba bwa Aziya, duhamagariye FIFA, Impuzamashyirahamwe ndetse n’Amashyirahamwe yose kutwiyungaho tukamagana akarengane kari kubera muri Palestine ndetse n’ibyaha by’intambara biri muri Gaza.”
“Biri guhitana inzirakarengane zirimo abakinnyi, abasifuzi, abayobozi, kwangirika kw’ibikorwaremezo bya siporo n’ibindi. Twishyire hamwe duhe akato Ishyirahamwe rya Ruhago muri Israel mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kugeza igihe bihagarariye.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Israel, Niv Goldstein, yasubije bagenzi be ko yizeye neza ko amategeko ya FIFA atazayemerera kwivanga muri politiki kandi bagiye gukomeza gutegura amarushanwa bafite imbere.
Ati “Mfitiye icyizere gihagije FIFA cyo kutajya mu bikorwa bya politiki. Ibyo rwose turabirwanya cyane kandi bitari muri ruhago, ahubwo no muri siporo muri rusange. Ubu ibikorwa by’umupira ni byo turimo no kureba uko twageza Ikipe yacu muri Euro 2024. Turajwe ishinga n’Isi iganjemo amahoro.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Israel ryavutse mu 1954, ritangira gukina rihereye mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Aziya (AFC) ariko nyuma amakipe amwe yanga kujya akina na yo ifata umwanzuro wo kujya muri UEFA kuva mu 1991.