N’ubwo abatari bacye mu Isi bemera bafite Imyemerere iganisha kuri Yezu/Yesu, kugeza ubu biracyagoye kumenya uko Isura ye yasaga.
Mu nkuru y’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC yo mu 2018, igaruka ku Mashusho ngereranyo agaragaza uko yasaga.
Iyi nkuru niyo twifashishije mu kubamara amatsiko.
Amafoto
Yezu/Yesu aragiye Intama
Igishushanyo kigaragaza ufatwa nka Yezu/Yesu, cyakozwe cy’Umuhanga Richard Neave mu kiganiro yagiranye na BBC mu 2001
Igishushanyo cyakozwe na Cícero Moraes, rurangiranwa mu gushashanya, akaba Umuhanga mu Ishami ry’Ubuganga ryemewe n’Amategeko mu bijyanye no kugereranya uko umuntu yasaga, agereranyije n’uko Abayahudi bo mu Burasirazuba bwo hagati babayeho mu Kinyejana cya mbere. Agaragaza ko bari bafite Uruhu, Imishatsi n’Amaso byirabura
Umukinyi wa Filime Jim Caviezel yakinye ari Yezu/Yesu muri Filime “La Passion du Christ” yakozwe na Mel Gibson mu 2004
Joaquin Phoenix yakinye ari Yezu/Yesu muri Filime ‘Mary Magdalene’ mu 2018.