DR-Congo: Mu Kiyaga cya Kivu habereye Impanuka yahitanye abarenga 70

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo), haravugwaa inkuru y’akababaro, nyuma y’uko Ubwato bwari mu Kiyaga cya Kivu bukoze Impanuka kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023, bugahitana abasaga 70.

Abari hafi y’aho yabereye, batangaje ko yatewe n’Umuhengeri waje muri iki Kiyaga, ukubita Ubwato bwari butwaye aba bagenzi.

Nyuma y’Impanuka, hakurikiyeho igikorwa cy’Ubutabazi, aho Imibiri isaga 20 ariyo yarohowe kugeza ubu, mu gihe indi irenga 50 igishakishwa.

Ubutabazi bukaba bukomeje gukorwa, mu gihe imibiri yabonetse hagishakishwa abafitanye isano na ba nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *