Diporomasi: Kigali na Havana biyemeje kongera ubufatanye mu nzego zirimo iterambere ry’Ubuvuzi

0Shares

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Antonio Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda aratangaza ko igihugu cye giteganya kurushaho kwagura ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga mu buzima n’ibindi. 

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa RPF Inkotanyi ku munsi wa kabiri w’uruzindo rwe mu Rwanda n’itsinda ayoboye.

Mbere yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa RPF-Inkotanyi i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, yabanje gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Nteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa uko ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Umuryango wa RPF Inkotanyi, harimo umubano n’ubufatanye bw’imitwe ya politiki y’ibihugu byombi.

Visi Perezida wa Cuba avuga ko usibye inzego z’uburezi n’ubuzima, ibihugu byombi biteganya no gufatanya mu zindi nzego.

Yagize ati “Mu biganiro twagiye tugirana turimo gutekereza izindi nzego twagiranamo ubufatanye kugira ngo turusheho gushimangira iterambere mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi, aho harimo ubuhinzi ku ruhande rw’u Rwanda naho ku ruhande rwa Cuba harimo ikoranabuhanga mu nzego z’ubuzima n’ikorwa ry’imiti.”

“Ibi kandi byanaganiriweho n’abakuru b’ibihugu byombi ubwo baheruka kugirana ibiganiro igihe bahuriraga i Havana mu nama ya G77, rero muri uru ruzinduko twakomeje kuganira kuri ibi n’ubundi, tukazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo duhereye ku bufatanye mu rwego rw’ubuvuzi ndetse tukanakomereza mu zindi nzego twavuze zifitiye akamaro ibihugu byombi.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée we ashimangira ko ibihugu byombi ndetse n’imitwe ya politiki by’umwihariko iteganya gukomeza gushimangira ubufatanye n’ubutewerane mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

“Uru rugendo ruri mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byacu byombi, hari byinshi byakozwe mu buzima, mu burezi ariko natwe nk’imitwe ya politiki dufitanye umubano kandi turatekereza ko uko iminsi iza uzakomeza kwiyubaka, hari igitekerezo ko bashakaga ko tugirana umubano hagati y’ihuriro ry’urubyiruko n’ihuriro ry’abagore n’amashyirahamwe yabo, birakigwaho ariko n’uburyo twanoza umubano wacu na Communist Party of Cuba, rero uru rugendo ni ugushimangira umubano dusanganwe nk’imitwe ya politiki yombi twizera ko tuzakomeza kwagura umubano wacu mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu byombi.”

Hashize imyaka 44 u Rwanda na CUBA bifitanye umubano ushingiye kuri diplomasi.

Uru ni uruzinduko rwa mbere Visi Perezida wa Cuba agiriye mu Rwanda ariko muri Nzeri  Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Cuba aho yitabiriye inama ya G77.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *