Abakurikiranira hafi shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, batangiye kuraguze umutwe nyuma y’umusaruro w’imwe mu mikino y’umunsi wa 23.
Iyi mikino yari ibaraje inshinga, irimo uwo Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere yari yasuyemo Marine FC i Rubavu n’uwo APR FC yayigwaga mu ntege yari yakiriwemo na Bugesera FC i Nyamata.
Impamvu iyi mikino yari iyo guhangwa amaso, n’uko cyari kimwe mu gipimo cyo kwerekana aho shampiyona igana.
Uko ari amakipe ane, abiri muri yo ahanganiye shampiyona [APR FC na Rayon Sports], mu gihe andi [Marine FC na Bugesera FC] acunze nabi yakwisanga mu kiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino.
Rayon Sports yerekeje i Rubavu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, igiye gucakirana na Marine FC yari ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n’amanota 23.
Ku ruhande rwa APR FC bahanganiye kwishakamo uzegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, yagiye i Bugesera iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, mu gihe Bugesera yari ku mwanya wa 12 mu makipe 16 n’amanota 24.
Abakunzi ba buri kipe, bafata buri mukino nk’ufite uburemere ku mpamvu twagarutseho haruguru.
Bitandukanye n’ibyari byitezwe ku bakunzi ba Rayon Sports, ikipe yabo yatsikiriye i Rubavu, nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2.
Mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari mu gahinda, aba mukeba APR FC bo bari mu bicu, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0.
Igitego cyahaye APR FC amanota 3 kinayicaza ku mwanya wa mbere yari imaze igihe yiruka inyuma, cyatsinzwe na rutahizamu w’Umunya- Burkina Faso, Djibril Ouattara cyo ku munota wa 10.
I Rubavu, ibitego ku ruhande rwa Rayon Sports byatsinzwe na Elanga Ekanga ku munota wa 31 na Youssou Diagne ku munota wa 64, mu gihe ibya Marine FC, byatsinzwe na Ndikumana Fabio ku munota wa 11 n’icya Rugirayabo Hasan ku munota wa 57.
Uyu musaruro wavuye i Bugesera n’i Rubavu wahise uhindura urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 48, mu gihe Rayon Sports yari iwumazeho igihe kitari gito, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 irushwa inota 1 na APR FC.
Mu gihe hasigaye imikino 7 gusa shampiyona igashyirwaho akadomo, biragoye guhitamo ikipe izegukana igikombe muri izi ebyiri, cyane ko APR FC yari isanzwe imenyereweho ubukaka mu myaka yashize, bumeze nk’ubwagabanutse.
Gusa, nk’ikipe ibitse iyi shampiyona kuva mu mwaka w’imikino w’i 2019-20 kugeza ubu, kuba yicaye ku mwanya wa mbere habura imikino 7 gusa, uwavuga ko kuyiwukuraho bizagorana ntiyaba aciye inka amabere.
Yagiye yerekana kwitwara neza mu mikino ya nyuma isoza shampiyona muri iyi myaka hafo 6 ishize, n’ubwo hari ibitaravuzweho rumwe.
Rayon Sports kuva yavunikisha rutahizamo wayo Fall Ngagne hagati muri Mutarama, intsinzi yabaye nk’amenyo ya ruguru, ku buryo mu mikino 9 imaze gukina, imaze kubonamo intsinzi ebyiri gusa.
Mu gihe umugongo wo gukomeza kwiruka ku gikombe byakomeza kugorana, yasigara icungiye ku gikombe cy’amahoro, iheruka mu 2023.
Imikino ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro, izakomeza nyuma y’Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.
Uko imikino yakinwe ku munsi wa 23 yagenze
- Bugesera FC 0-1 APR FC
- Marine FC 2-2 Rayon Sports FC
- Amagaju FC 1-0 Gorilla FC
- Musanze FC 1-1 Rutsiro FC
- AS Kigali 1-0 Muhazi United FC
- Vision FC 1-0 Gasogi United FC
Mbere yo gukina iyi mikino y’umunsi wa 23, hafashwe umunota wo kwibuka Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda witabye Imana kuri uyu wa gatanu azize uguhagarara k’Umutima nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda [OGS].
Mukuralinda watabarutse kuri uyu wa gatanu, yari umuyobozi w’Ikipe ya Tsinda Batsinde, Ikipe ikina shampiyona y’ikiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ibarizwa mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu.