Muzika ni kimwe mu bifasha abantu kwidagadura ndetse bakishimira binyuze mu Bitaramo cyagwa mu Tubari. Mu gihe Abanyarwanda n’Abarundi bakomeje gushyira imbaraga mu kuwumenyekanisha ku Isi, Indirimbo za bamwe mu bahanzi zatangiye gukumirwa.
Minisiteri y’itumanaho mu gihugu cy’Uburundi, yatangaje urutonde rw’indirimbo 31 zirimo iz’Abahanzi b’Abarundi n’Abanyarwanda zitangomba kongera gutambutswa mu Bitangazamakuru by’iki gihugu, bitewe n’amagambo yise ay’Urukozasoni azigize.
Ambasaderi Vestine Nahimana uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi, yasabye Radiyo na Televiziyo zo muri iki gihugu kutazongera gucuranga izi ndirimbo ukundi.
Mu ndirimbo zahagaritswe, harimo; Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie, Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.