Burera: Abahinzi b’Ibirayi bahangayikishijwe n’itumbagira n’Igiciro cy’Imbuto

Abahinzi b’Ibirayi mu Karere ka Burera, baravuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zo kugabanya igiciro cy’imbuto zabyo kuko gihanitse, bikaba ari nabyo babona bituma n’igiciro cy’Ibirayi byeze kizamuka.

Ibishanga bya Nyirabirande na Ngondozi bifite ubuso bugera kuri ha 500 bikora ku Mirenge ya Nemba, Cyeru na Rwerere yo mu Karere ka Burera, muri iki gihe abahinzi bateguye guhingamo Ibirayi.

Gusa kugeza ubu iyo ugeze muri ibi bishanga usanga hari bake bamaze gushyira imbuto mu butaka, ariko hakaba abafite intabire gusa n’abatarahinga, bahuriza ku kibazo cy’imbuto y’Ibirayi bavuga ko ihenze.

Abahinzi barasaba ko hashyirwaho uburyo bwatuma imbuto y’Ibirayi bayibona itabahenze, harimo no kuba yashyirwa kuri nkunganire ya leta.

Umuyobozi mukuru wungiriye ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr Uwamahoro Florence, avuga ko ibyo byifuzo by’abahinzi b’Ibirayi bigishakirwa ibisubizo.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo nkunganire ya Leta yasohotse umwaka ushize wa 2022, yerekana ko imbuto z’ibigori, Soya n’ingano ari zo umuhinzi yunganirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *