Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 46 nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa.
Mu gihe habura imikino 8 gusa hakamenyekana niba yambura igikombe APR FC, kuri ubu irayirusha inota 1 gusa.
Abafana b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru, batangiye kwifata impungenge nyuma yo gutsinda na Mukura VS&L igitego 1-0 mu mpera z’Icyumweru gishize gishize, mu mukino w’umunsi wa 22 wakiniwe muri Sitade Amahoro.
Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yarushaga APR FC amanota 5, nyuma yo gutsinda, isatitwa na APR FC yari yatsinze Vision FC.
Nyuma y’umunsi wa 22, abakunzi n’abafana ba Rayon Sports baribaza aho bipfira ndetse n’igikwiye gukorwa kugira ngo igikombe cya shampiyona kitabanyura mu myanya y’intoki mu minsi ya nyuma.
Rayon Sports yasoje imikino 15 ibanza ya shampiyona ari ikipe itanga ikizere binyuze kuri rutahizamu wayo Fall Ngagne.
Nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Amagaju FC aho azongera gukina shampiyona mu mwaka utaha, iyi kipe yatangiye gukubitika, kugeza ubwo umusaruro wabaye nkene bigaragarira buri umwe.
Uyu musaruro nkene, ugaragazwa n’uko mu mikino 8 iheruka, Rayon Sports imaze kubonamo intsinzi 2 gusa.
- Inkuru y’Umwana isubira inyuma
Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Uwayezu Jean Fidel wayoboraga iyi kipe yashingiwe i Nyanza, yagaruye Roberto Oliveira Concalves do Carmo uzwi nka Robertinho, Umutoza ukunwa n’abafana kubera ibigwi yabakoreye.
Nyuma y’imikino 2 nta ntsinzi, Uwayezu yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports ku mpamvu yavuze ko ari iz’uburwayi, ayisiga mu maboko ya Rogers Ngoga wari umwungirije.
Yeguye abafana bavuga ko Ikipe yabo ayishe [Kutayifasha kwitwara neza], ndetse batiteze umusaruro mwiza ku bakinnyi yari yabaguriye.
Nyuma y’ijyenda rye, abahoze bayobora Rayon Sports bazwi nk’Imena, bafashe inshingano zo kwita ku ikipe, batangira gufasha ubuyobozi bwari busigaye gutanga agahimbazamusyi ku mikino ikipe yatsinze.
Aka gahimbazamusyi kongereye akanyabugabo mu bakinnyi, batangira gutsinda imikino umusubirizo.
Byakurikiwe n’inama y’inteko rusange yateraniye mu Nzove tariki ya 16 Ugushyingo 2024, iyi yanagaragayemo Imena, mu gihe benshi muri bo cyangwa se bose, basaga n’abari barahejwe kuri iyi kipe bihebeye mu gihe cy’Imyaka 4 yari ishize.
Iyi nteko rusange yakorewemo amatora, asiga Thadee Twagirayezu atorewe kuyobora iyi kipe bivugwa ko ari iya mbere mu kugira abakunzi benshi imbere mu gihugu.
Uretse Twagirayezu, Muvunyi Paul wari umuyobozi wa Rayon Sports ubwo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, yatorewe umwanya w’umuyobozi w’icyubahiro.
Uyu mwanya wiswe [Umuyobozi mukuru w’urwego rw’ikirenga rugizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports].
Icyo gihe, hamuritswe umushinga mugari wo guhindura Rayon Sports kampani ikava mu buryo bw’umuryango udaharanira inyungu, bityo bikayifasha kwinjiza agatubutse n’ubwo bitarashyirwa mu ngiro.
- Ubuzima nyuma y’uko hatowe ubuyobozi bushya
Nyuma y’uko Twagirayezu asimbuye Uwayezu, intsinzi zarisukiranyije, Rayon Sports imara imikino 12 itazi uko gutsindwa bimera.
Abakinnyi barimo Fall Ngagne, Muhire Kevin ©, Iraguha Hadji n’abandi, bagaragaje urwego rudasanzwe.
Yaje gukorwa mu ijisho na Mukura VS&L mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, itsindirwa i Huye.
Nyuma y’uyu mukino wakino wakinwe tarki ya 11 Mutarama 2025, intangiriro z’amarira n’ibibazo by’urusobe nibwo byatangije, ibyari ukwezi kwa Bucyi bishyirwamo akadomo.
- Imvano y’ibizazane Rayon Sports iri gucamo
Ishami rya siporo muri THEUPDATE, ryarebeye hamwe bimwe mu bihato byagonze Rayon Sports. Bigizwe no kurema nabi isoko ryo mu kwa mbere, ivunika rya Fall Ngagne n’ikibazo cy’abatoza.
- Kurema nabi isoko ryo mu kwa mbere.
Abayobozi bashya binjira mu ikipe, byagaragariraga buri wese ko idafite umubare w’abakinnyi bahagije, ku buryo bahatanira igikombe kugeza ku munsi wa nyuma biramutse biba ngombwa.
Mu mvugo, bizezaga ko hazagurwa bakinnyi b’amazina akomeye azaba arusha n’abahasanzwe, by’umwihariko mu myanya ishaka ibitego. Amwe mu mazina yavuzweicyo gihe, yarimo Umugande Fahad Azziz Bayo, n’abandi.
Gusa, nyuma y’iminsi byaciye amarenga ko zari imvugo zo gutera ikinya abafana.
Mu Nzove aho ikipe ikorera imyitozo, hagaragaye umubare munini w’abakinnyi baje gukora ijyerajyezwa ngo hatorwemo abeza kurusha abandi, gusa bikarangira bose basezerewe kubera urwego ruri hasi.
Amatariki y’ifunga ry’isoko ry’abakinnyi mu Rwanda no muri Afurika yegereje, hasinyishijwe abakinnyi 4 barimo Umunyarwanda Biramahire Abeddy, Umunyakameroni Innocent Asana Nah, Umunyagineya Abdulay Djallo n’Umunyamali Souleiman Daffe.
Mu mvugo z’abafana, bose ntibagarazaga ikinyuranyo ndetse bamwe kugeza ntibarakina.
- Ivunika rya Fall Ngagne
Umukino utazibagirana mu mitwe y’abakunzi ba Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, n’uwo batsinzwemo na Mukura VS&L muri Mutarama y’uyu mwaka [2025].
Uyu mukino, niwo wavunikiyemo Fall Ngagne wari uyoboye ba rutahizamu n’ibitego 13 mu mikino 15 yari amaze gukina. Nyuma y’iyi mvune, Abaganga bemeje ko azamara Amezi atandatu hanze y’ikibuga.
Kuva icyo gihe, bigaragarira buri wese ko nta musimbura afite ndetse byateye icyuho kigaragara mu bakinnyi b’imbere bashakira ibitego Rayon Sports.
- Ikibazo cy’abatoza
Tariki 20 Nyakanga 2024, nibwo Robertinho yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports. Icyo gihe, yari kumwe n’Umunyatuniziya Quanane Selami nk’umutoza umwungirije.
Gusa, uyu Munyatuniziya ntabwo yaharambye, nyuma yo kuvuga ko Rayon Sports itubahirije ibyari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Ku ruhande rwa Robertinho wasigaye, bamwe mu begereye Rayon Sports batashimye ko amazina yabo ajyana mu Itangazamakuru, bavuga ko afite uburwayi bw’Amaso, bavuga ko bumubera intambanyi mu kazi ke ka buri munsi.
Ibi bituma Ayabonga Lebitsa, usanzwe ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi akora n’akazi ko kungiriza umutoza mukuru [Robertinho]
Ibi bibazo byose byatumye Rayon Sports igira umusaruro mubi kuko, ku manota 24 yashobokaga yasaruye 10 gusa.
Yanganyije imikino 4, itsinda 2 itsindwa 1 ubwo yongeraga gukorwa mu jisho na Mukura VS&L.
N’ubwo Rayon Sports imaze imyaka itanu itazi uko gutwara igikombe cya shampiyona bimera, haracyari igaruriro.
Mu gihe abafite aho bahuriye na yo bakongera gutahiriza umugozi umwe buri wese agakora inshingano ze, inota 1 barusha APR FC birashoboka ko ryazabageza ku munsi wa nyuma, kuko na APR FC muri uyu mwaka yakunze kwerekana ko itariki ya kipe y’ubushongore n’ubukaka nk’ubwo yahoranye.
Amafoto

