Beach Volleyball: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Maroke gushaka Itike y’Imikino Olempike

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore bakina Volleyball ikinirwa ku Mucanga, yaraye ihagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yerekeza mu Mujyi wa Tangiers muri Maroke, gukina imikino y’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Imikinp Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Paris mu Bufaransa muri Nyakanga na Kanama y’uyu Mwaka w’i 2024.

Iyi mikino iteganyijwe hagati ya tariki ya 18 kugeza ku ya 24 Kamena 2024.

Iyi kipe igizwe na Olivier Ntagengwa ukina afatanyije na Venuste Gatsinzi mu bagabo, ndetse na Valentine Munezero ufatanya na Benita Mukandayisenga, bombi batozwa na Mudahinyuka Christopher, bahagurutse bajyanye n’Indege ya Qatar Airways

Agaruka ku myiteguro y’iyi mikino, Umutoza Mudahinyuka yagize ati:“Twiteguye bihagije, ku buryo iyi mikino ntakabuza tuzayitwaramo neza. Ikizere ni cyose cyo kuzabona itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu Mpeshyi y’uyu Mwaka”

U Rwanda rwakatishije iyi tike yo gukina Ijonjora rya nyuma rigana mu Mikino Olempike izabera i Paris, nyuma yo guhiga ibindi bihugu bihuriye mu Karere ka 5 birimo; Uganda, Kenya n’u Burundi mu mikino yabereye muri Kenya mu Kuboza k’Umwaka ushize w’i 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *