Basketball: U Rwanda rwatangiye amajonjora y’Igikombe cy’Afurika rutsindwa na Senegal

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yatangiye nabi imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Mu mukino waruhuje na Senegal, u Rwanda rwatsinzwe amanota 96 kuri 73. 

Uyu mukino wo mu itsinda rya gatatu u Rwanda rusangiye na Kameroni na Gabon, wakiniwe i Rabat muri Maroke, ahari gukinirwa aya majonjora.

U Rwanda rwatangiye rwihagararaho, kuko iminota icumi y’agace ka mbere, rwayirangije runganya na Senegal amanora 13-13.

Agace ka kabiri k’uyu mukino, katangiye u Rwanda rugaragaza ko ruza gutanga akazi imbere y’Intare za Senegal, nyuma y’amanota atatu yatsinzwe na Axel Mpoyo.

Aya manota atatu yaje guhita yishyurwa na Jean-Jacques Boissy, amakipe yombi akomeza kugendana anganya amanota 16-16.

Nyuma y’aya manota, abakinnyi Senegal yinjije mu kibuga, bagaragaje itandukaniro muri uyu mukino, haba mu gusatira no kugarira, bishyira igitutu ku Rwanda.

Uruhare rwabo rwagaragariye mu kinyuranyo cy’amanota yarangije igice cya mbere cy’umukino, kuko cyarangiye u Rwanda rurushwa amanota 18 (48-30).

Ousmane Ndiaye na Jean-Jacques Boissy (19) usanzwe ukinira Ikipe ya REG BBC mu Rwanda, bashegeshe u Rwanda muri aka gace ka kabiri.

N’ubwo aba bakinnyi bombi bigaragaje, ariko Babacar Sane yahize abari muri uyu mukino bose, kuko yawutsinzemo amanota 36 wenyine.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Senegal yahise ikatisha itike yo kuzerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika (AfroBasket 2025).

Senegal ibikesha kuba imaze gutsinda imikino ine. Muri iyi ine, harimo itatu yatsinze mu ijinjora rya mbere, ryakinwe mu mwaka ushize.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Sheikh Sarr, mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati:“Senegal yaturushije kugira abakinnyi bazi gutsinda amanota atatu. Twakinnye neza mu gace ka mbere, ariko akagozi kageze aho karacika”.

Yakomeje agira ati:“Abakinnyi ba Senegal batsindiye amanota menshi (40) mu rubuga rw’amahina rwacu, ibi bikaba byaduciye intege, kuko ubwugarizi bwacu butari ku rwego rwo guhagarara imbere y’ubusatirizi bwa bo”.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *