Bari gusezera Urusorongo: Raphael Varane yasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa

Bamwe mu Bakinnyi bafashije ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa “Les Bules” kwegukana Igikombe cy’Isi cyo mu 2018 cyakiniwe mu Burusiya bari gusezera muri iyi kipe umusubirizo, ndetse hari n’abagaritse guconga ruhago nka Blaise Matuidi.

Nyuma y’uko Matuidi ahagaritse ruhago, mu minsi ishize Hugo Lloris wari kapiteni w’iyi Kipe nawe akayisezeraho, ku Masaha y’Igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Myugariro Raphael Varane nawe yateye umugongo iyi Kipe ku myaka 29 gusa y’amavuko.

Uyu ufatwa nk’umwe muri ba myugariro bo hagati beza Isi ya ruhago ifite kuri ubu, yatangaje ugusezera kwe Ibi bije abinyujije ku rukuta rwa Instagram.

Varane ukinira Manchester United kuri ubu, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu guhera mu 2013. Bivuze ko yari ayimazemo Imyaka 10.

Muri 2018, yabafashije Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi cyaberaga mu Burusiya, nyuma yo gutsinda Croatia ku mukino wa nyuma ibitego 4-2.

Mu 2021, Varane yafashije u Bufaransa kandi kwegukana Igikombe cya UEFA Nations League, mu gihe mu Kuboza k’Umwaka ushize tariki ya 18 Ukuboza, yafashije Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, gusa ntabwo basekewe n’amahirwe kuri iyi nshuro kuko batsinzwe na Argentine kuri Penariti.

Ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje impamvu nyamukuru yatumye asezera, ariko uko “akeneye kwita ku muryango we ndetse no ku ikipe asanzwe akinirwa”.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Raphael Varane yagize ati:”Guhagararira Igihugu cyacu cy’Igihangange mu myaka icumi byabaye kimwe mu byubahiro bikomeye mu buzima bwanjye. Ibi maze amezi menshi mbitekerezaho. Mpitamo ko iki aricyo gihe cyiza cyo gusezera ku rwego mpuzamahanga. Iki nicyo gihe ngo n’ikindi Kiragano gishya gihabwe amahirwe mu Ikipe y’Igihugu. Mbikuye ku mutima, Ndabashimiye murakoze.”

Raphael Varane yakiniye imikino 93 ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, ayitsindira ibitego 5 gusa.

Raphael Varane ari mu Bakinnyi begukanye Igikombe cy’Isi mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *