Athlétisme: Abakinnyi b’u Rwanda begukanye Ibihumbi 14$ n’Imidali 2 ya Bronze muri Marato ya Kigali

Akanyamuneza n’Ibyishimo byari byasaze Abakinnyi b’Abanyarwanda nyuma yo kwitwara muri Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro.

Emmanuel Mutabazi na Emeline Imanizabayo, begukanye Umudali w’Umuringa (Bronze) buri umwe mu Ntera ya 1/2 cya Marato, waherekejwe n’akayabo k’Ibihumbi bitatu (3000$), ubwo kuri iki Cyumweru hakinwaga ku nshuro ya 19 iri Siganwa.

Abakinnyi 10, 183 bavuye mu bihugu 35 byo ku Migabane itandukanye ku Isi, bari bakereye iri Siganwa rikurura abatari bacye.

Mu Midali yari ihanzwe amaso, Abanyakenya begukanyemo 9 muri 12 yashobokaga, mu gihe u Rwanda rwatwayemo 2.

Mutabazi usanzwe ikinira Ikipe ya Polisi, yasoje Intera ya 1/2 cya Marato ari uwa gatatu, akoresheje 1:04:27.

Umudali wa Zahabu muri iki kiciro, wegukanywe n’Umunyakeya, Francis Langat wakoresheje 1:04:05, mu gihe Umuvandimwe we, Leonard Langat yatwaye Umudali wa Feza, akoresheje 1:04:24

Mu kiciro cy’abagore, Imanizabayo usanzwe ukinira Ikipe ya Sina Gerard, yegukanye Umudali w’Umuringa, akoresheje 1:14:20.

Umudali wa Zahabu wegukanywe na Winfridah Moraa Moseti wakoresheje 1:12:50, akurukirwa na Vivian Cheruiyot wakoresheje 1:14:01.

Intsinzi ya Moseti yo kuri iki Cyumweru, yabaye iya kabiri yikurikianya, kuko ni nawe wari wegukanye 1/2 cya Marato ya Kigali mu Mwaka ushize.

Mu Ntera ya 1/2 cya Marato, u Rwanda rwari rifitemo abakinnyi 7 mu kiciro cy’abagore n’abagabo baje mu 10 ba mbere, mu gihe muri Marato yuzuye, u Rwanda rwagize abakinnyi 2 baje mu 10 ba mbere, barimo Hitimana Noel wasoreje ku mwanya wa 5.

Ni mu gihe Umwaka ushize ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 18, u Rwanda rwabonye igihembo kimwe, Umwanya wa 7 wegukanywe na Yankurije Marthe, mu bakinnyi 8 bahembwa.

Muri 1/2 cya Marato, uretse abegukanye Imidali, Jeanne Gentille yasoreje ku mwanya wa 4, Florance Niyonkuru aba uwa 6 mu gihe Angelique Ibishatse yegukanye umwanya wa 8.

Mu kiciro cy’abagabo, Felicien Muhitira yaje ku mwanya wa 5, mu gihe Victor Ingabire yabaye uwa 10.

Muri Marato, Noel Hitimana yabaye uwa 5, arushwa Iminota 2 n’Amasegonda 55 n’Umunyakenya Laban Korir wayegukanye akoresheje 2:16:06.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi, Alexis Nizeyimana yasoreje ku mwanya wa 6.

Mu Marato mu kiciro cy’abagore, nta Munyarwanda wigeze aza mu bakinnyi 10 ba mbere.

Marato yegukanywe n’Umunyakenyakazi, Joan Kipyatich wakoresheje 2:33:27, akurikirwwa n’Umunya-Etiyopikazi, Meseret Abebayehu wakoresheje 2:36:08, mu gihe Florence Chepsoi nawe ukomoka muri Kenya yakoresheje 2:39:34.

Ibihembo byatanzwe:

Marato

  1. 20,000$
  2. 15,000$
  3. 7,500$
  4. 5,000$
  5. 3,000$
  6. 2,000$
  7. 1,500$
  8. 1,000$

1/2 cya Marato

  1. 5,000$
  2. 4,000$
  3. 3,000$
  4. 2,000$
  5. 1,000$
  6. 800$
  7. 500$
  8. 400$

Iri Siganwa Mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe Amahoro, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imkino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo.

Guhera mu 2005, ryashyizweho hagamijwe kongera kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

The New Times

The New Times

Rwanda’s Emmanuel Mutabazi (R) struck bronze medal in the men’s half marathon

Emeline Imanizabayo (R) struck bronze medal  women’s half marathon. COURTESY

The New Times

Image

Image

Image

Image

Image

May be an image of 4 people and text that says "Kigali International nter PEACE MARATHON 09 JUNE 2024 THLETICS ROAD TOTAL NUMBER OF REGISTERED PARTICIPANTS: 10,183 1.Argentina 2. 2.Belgium Brazil 4. Canada 5. Republique 6. China 7.Denmark 7. 8. Djibouti 9. .DRC Eritrea 11.Ethiopia .France 13. Ghana 14. 4.Italy Jamaica 19. Netherlands 20. Nigeria 21. .Norway 22. Poland Spain Sweeden 30 .Tanzania 31. UK 32. .USA 17.Kenya 18. .Mexico 34 25. Signapore 26 South Africa 27. South Sudan 35.Zimbabwe 35. Kigali, June HALF MARATHON MARATHON 42.195KM 21.097KM www.kigalimarathon.org FOR PEACE Republic of Rwanda Ministry of Sports RWANDA ATHLETICS FEDERATION"

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *