Abahanzi Nyarwanda bari mu bahataniye Ibihembo bya ‘East Africa Entertainment Awards’

Abahanzi Nyarwanda barimo Bwiza, Knowless Butera, Bruce Melodie na Christopher bari mu barenga 15 bahagarariye u Rwanda mu bihembo ngarukamwaka bya East Africa Arts&Entertainment Awards (EAEA) bizatangirwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Ibi hembo biteganyije gutangwa muri Kamena 2023, bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abanyamuziki bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aba-Dj, abashyushyarugamba , abanyamakuru aba kinnyi ba cinema nabandi.

Amatora yatangiye ku wa 10 Mata 2023 ari kubera ku rubuga rwa Internet rw’iri rushanwa www.expressvotes.com biteganyijwe ko azarangira tariki 10 Kamena 2023, ari nabwo ibihembo bizatangwa.

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda n’abo muri East Africa n’byiciro bahatanyemo:

Bwiza ndetse na Afrique bahagarariye u Rwanda mu cyiciro ‘EAEA People’s Choice Breakthrough Act of the year’ aho bahatanye n’abarimo Mavokali, Iyani, VIC West, Boutross ndetse na Kontawa.

Butera Knolwess ahatanye mu cyiciro ‘Best Female East’ aho ari kumwe n’abarimo Julian Kanyomozi, Nadia Mukami, Nandy, Phina, Spice Diana na Zuchu.

Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Male Artist’ aho ari kumwe n’abarimo Ali Kiba, Diamond, Eddy Kenzo, Harmonize, Khaligraph Jones na Rayvanny.

Dj Pius ahatanye n’abandi ba Dj barimo Dj Ally B, DJ Joe Mfalme, RJ THe Dj, Dj Lito, Dj Seven Worldwide na Selecta JEF.

Dj Brianne ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagore bavanga imiziki (Choice Female Deejay of the year) aho ahatanye n’abarimo Dj Kampire, Dj Mamie, Dj Malaika, Dj Pierra Makena, Dj Angie na Dj Lisney.

Indirimbo ‘A L’aise’ ya Bruce Melodie na Innoss’B ihataniye igihembo mu cyiciro ‘Collaboration single of the year’ aho ihatanye na ‘Kiss’ ya Innoss’B na Zuchu, ‘Kwame’ ya Harmonize na Khaligraph Jones, ‘One Call’ ya Ruby na Otile Brown, ‘Action N’energy’ ya Eddy Kenzo na John Frog, ‘Super Woman’ ya Otile Brown na Phina, ‘Bembeleze’ ya Nandy na Willy Paul.

Mu ndirimbo zihuriweho z’abahanzi bo mu Rwanda (Collaboration) harimo ‘Yogati’ ya Bruce Melodie na Babo, ‘Ok’ ya Marina na Lil John, ‘Soja’ ya Juno Kizigenza na Bwiza, ‘Mahwi’ ya Butera Knowless na Nel Ngabo, ‘Nasara’ ya Ariel Wayz na Danny Naone, ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, ‘Demo’ ya Ariel Wayz, Sagamba, Soldier Kid, Bruce the 1St.

Indirimbo ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo ihataniye igihembo muri ‘Alternative-Fusion Single of the year’, ‘The way you are’ yakoranye na Harmonize nayo ihataniye igikombe muri iki cyiciro.

Sandrine Isheja wa Kiss ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umushyushyarugamba w’umwaka (Event host of the year) aho ari kumwe n’abarimo Chris Kirwa, Shaffie Weru, MC Kats, Chipukeezy, MC Luvanda ndetse na MC Dr Cheni.

Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga Ncuti Gatwa ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Filmstar of the year’ aho ari kumwe n’abarimo Florence Kasumba, Aunty Ezekiel, Pascal Tokodi, Wema Sepetu, Natasha Sinayobye na Kate Actress.

Indirimbo ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie, ‘Hashtag’ ya Christopher, ‘You Shoul Know’ ya Ariel Wayz, ‘No’ ya Okkama, ‘Inana’ ya Chriss Eazy, ‘Ready’ ya Bwiza ndetse na’Joli’ ya Kenny Sol zihataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Rwandese Sound Single’.

Mu bandi bahanzi bahatanye muri ibi ibihembo, harimo itsinda rya Sauti Sol rihatanye mu byiciro bitatu; Icya ‘Artist/Group of the year’, ‘Live Performer(s) of the year’ ndetse na ‘Best Afro-Pop Single’. Hari kandi Fally Ipupa uhatanye mu byiciro birimo Best Afro-RNB/Soul/Jazz Single.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *