Abadepite bo mu gihugu cya Zambia bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Kuri uyu wa Mbere, aba badepite bari mu rugendo shuri mu Rwanda bakiriwe na bagenzi babo bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.Babagaragarije uko u Rwanda rwabashije kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye, ndetse n’uburyo amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina yubahirizwa mu Rwanda.
Mutotwe L Kafwaya wari uhagarariye itsinda ry’abadepite bavuye muri Zambia we yagaragaje ko bishimiye ibyo u Rwanda rwakoze mu gushyiraho amategeko arwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse ngo banashimye uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryitabwaho.
Aba badepite bavuze ko bimwe mu byo bigiye mu Rwanda bagiye gushaka uko byatangira guhuzwa n’amategeko iwabo mu rwego rwo kurushaho kunoza ihame ry’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no guhashya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. (RBA)
Amafoto