Abagore n’Abakobwa bashishikarijwe kwiga Amasomo ya Siyansi muri Kaminuza

0Shares

Abanyeshuli  b’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, barashishikarizwa kuyakunda ku buryo n’igihe cyo gukomeza amashuli makuru na za  kaminuza bajya batinyuka kuyiga, mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabo mu kubaka Isi yubakiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.

Abafite ubunararibonye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, barakomeza kubishimangira mu mahugurwa ari  kubera mu Ishuri ry’ikoranabuhanga rya “Rwanda Coding Academy” riherere mu Karere ka Nyabihu, akaba ateraniyemo abanyeshuli b’abakobwa 108 n’abarezi babo 20 baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye  byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba.

Abo bana basanga aya mahugurwa ari ingirakamaro mu gutuma barushaho gusobanukirwa neza ko amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare atagenewe abahungu gusa.

Rwemera Karabo Vanessa,ni umwe mubitabiriye Aya mahugurwa wiga mu ishami rya MEG kuri ES Nyange, agira ati:

“Aya mahugurwa nyitezeho gutuma ndushaho kwaguka mu bitekerezo, no kubasha kwisuzuma nkasobanukirwa neza urwego ngezeho n’aho ngifite intege nkeya, mu gushyira mu bikorwa ibyo niga, nkahongera imbaraga kandi nkasobanukirwa uko ibyo niga mu ishuri nabihuza n’ubuzima bwo hanze”.

Abo bana biga mu mwaka wa kabiri, uwa kane n’uwa gatanu, baturutse mu bigo by’icyitegererezo mu kwigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bakaba, bazamara icyumweru bongererwa ubumenyi butuma amasomo basanzwe biga, bayahuza n’ubuzima busanzwe no kuyabyaza udushya.

Dominique Mvunabandi, Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, mu ishami ry’ikoranabuhanga na inovasiyo, avuga ayo mahugurwa ari ingenzi.

Ati:“Ahangaha bazabasha kugira ubumenyi butuma ibyo bize babikura mu mpapuro babishyire mu bikorwa mu buryo buzana igisubizo. Urugero niba mwarimu yakoreshaga uburyo bwo kwigisha imibare mu mpapuro gusa, ahangaha tuzakoresha ingero z’ibifatika biboneka hanze y’ishuri, bishyirwe mu ngiro ku buryo bufasha umwana gusobanukirwa neza ibyo yiga. Ikigamijwe ni ukugira ngo abana barusheho kumva neza ibyo biga kandi barusheho kubikunda bityo n’igihe basoje icyiciro runaka bajya mu kindi, bajye baba bazi neza umumaro w’ayo masomo n’uko bayahuze n’ubuzima busanzwe”.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hagikenewe imbaraga mu gushishikariza abana b’abakobwa bakomeza icyiciro cya Kaminuza, kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare kuko bakiri bacye.

Dr Fabien Harerimana, umukozi muri iyi Minisiteri ushinzwe ubumenyi ikoranabuhanga n’ubushakashatsi agira ati:

Nka Minisiteri, tubona ko nta mbogamizi zakabaye zibangamira umwana w’umukobwa, kuko afunguriwe amahirwe ku kigero kingana n’ay’umuhungu, yaba ku rwego rw’amategeko, imibereho n’imyigire. Ariko iyo urebye abakobwa biga ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare muri kaminuza, usanga bakiri bacyeya kuko bari kuri 33%.

Ati “Ni ingenzi rero gutinyuka bagahindura imyumvire bakarushaho kumva uruhare rwabo mu kwitabira amasomo y’ubumenyi, ndetse bakanabishishikariza abandi kuko na bo bifitemo ubushobozi bwo kuyiga bakayatsinda neza, kandi bakaba abazana ibisubizo ku isoko ry’umurimo ushingiye ku bunararibonye mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare”.

Ababyeyi na bo bakangurirwa kudaheranwa n’amateka ashingiye ku muco wa cyera, washyiraga imbere imyumvire y’uko amasomo y’ubumenyi agenewe abana b’abahungu gusa, abana b’abakobwa bagasigazwa inyuma.

Dr Marie Christine Gasingirwa, inararibonye mu by’amasomo ya siyansi, asanga n’abakobwa ubwabo, bakwiye gufata iya mbere bakumva ko bashoboye kimwe n’abahungu.

Aya mahugurwa yatangiye guhera tariki 1 Mata akazasozwa tariki 6 Mata 2023. Mu mpera z’uyu mwaka hakazahugurwa n’abo mu zindi Ntara zisigaye.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2018, abasaga 600 ni bo bamaze kuyitabira. Usibye mu Rwanda, gahunda nk’iyi inakorwa mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzaniya, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa, kugira ngo babe ab’imbere mu guteza imbere umugabane wa Afurika muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *