Bahavu Jannet yegukanye imodoka ahigitse Bamenya na Rusine muri Rwanda International Movies Awards‘RIMA’.
Mw’ijoro mu ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, nibwo hatanzwe ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ku nshuro ya munani mu muhango wabereye kuri Crown Conference i Nyarutarama muri Kigali,
Rwanda international Movies Awards n’ibihembo byo gushira amakinnyi ba film ndetse na batunganya film bagashimirwa muri Africa.
Ibi birori Byitabiriwe n’abakinnyi ba filime b’amazina azwi mu Rwanda, mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, abo muri Nigeria batumiwe n’abandi.
Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Bahavu Usanase Jannet, yahigitse bagenzi be 19 yegukana igihembo cy’umukunzi ukunzwe muri Cinema (People’s Choice) bimuhesha imodoka, mu bihembo Rwanda International Movie Awards ‘RIMA’.
Yacyegukanye bigendeye ku manota yagize aho yahigitse Benimana Ramadhan (Bamenya), Mugisha Emmanuel (Kibonke), Mugisha James (Mudenge), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens (Boss Rukundo), Kazungu Emmanuel (Mitsutsu), Rusine Patrick (Rusine), Zahabu Francis (Steven), Iradakunda Abouba Ibra (Prince), Dusabe Clenia (Vestine), Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Ishimwe Sandra (Nadia), Umutoni Saranda Oliva (Saranda), Inkindi Aisha (Aisha), Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Igihozo Nshuti Mireille (Phionah), na Rwibutso Pertinah (Lydia).
Imodoka yegukanye yatanzwe n’umuterankunga mukuru ariwe Ndoli Safari imwe muri kompanyi zikodesha zikanagurisha imodoka nziza hano mu Rwanda.
Muri ibi bihembo yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi mwiza w’umwaka (Best Actress) abicyesha filime ye ‘Impanga’, kandi yegukanye gihembo cya filime nziza y’uruhererekane ariyo “Impanga Series”. Umugabo we yashimiye abayigiramo uruhare bose n’abayikurikira
Mu magambo ye yashimiye Imana agira ati:”Urakoze Yesu ashimwe ku bw’iki gihembo mpawe. Ndashima Imana ku bw’iki gihembo, ni gacye dukora cyane hakagira ababibona bakabishima, ndagushimiye ko wakuye impano yanjye ku rwego rumwe ukayigeza ku rundi rwego.”
Abandi begukanye ibihembo barimo Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonke) wegukanye igihembo cya Best Actor, Igihozo Nshuti Mireille wegukanye igihembo cya Best Supporting Actress, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yegukanye igihembo cya Best Creator, n’abandi
Uyu muhango witabiwe n’Ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane abarimo Bruce Melodie, Yago, Juno Kizigenza, Davis D, Dj Phil Peter, Coach Gael, umunyarwenya Mr Funny cyangwa Oga Sabinus uzwi muri Nigeria n’abandi.
Amafoto