Rwanda: Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu guhuza Uburezi n’aho ibihe bigeze

0Shares

Abashakashatsi batandukanye mu rwego rw’uburezi bagaragaje ko biteguye kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi buvuguruye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, hagamijwe guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Byagarutsweho n’abashakashatsi batandukanye bakaba n’abarimu muri za Kaminuza bitabiriye Inama Mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda izamara iminsi itatu iri kwiga ku burezi buvuguruye n’uburyo bwajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Agashami ka E-Learning mu Ishami ry’Uburezi, Dr Nduwingoma Mathias, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’inzego zinyuranye kugira ngo uburezi butezwe imbere.

Ati “Hakenewe ubufatanye, murabizi ko Leta ishyiramo uruhare rwayo, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi bose bategetswe gukora kugira ngo uburezi bushobore gukorwa mu buryo tudashaka.”

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwerekeye uburezi bukwiye gukorwa ari ubufasha Leta n’abakora mu nzego zifata ibyemezo kubona icyo bashingiraho mu gihe cyo gufata icyemezo mu guteza imbere ubuhanga n’ikoranabuhanga.

Yavuze ko uburezi bukenewe ari ubushingiye ku munyeshuri hagamijwe kububakira ubushobozi aho gushingira ku mwarimu kuko bimwongerera ubushobozi.

Ati: Iyo tuvuze uburezi bushingiye ku munyeshuri bivuze ko ahabwa ibyo ajya gushakisha yifashishije ikoranabuhanga. Ni ikintu gikomeye cyane iyo tuvuga impinduka z’uburezi tukava mu buryo bushyashya. Ubwo buryo dushaka ni ubukoresha ikoranabuhanga ku buryo umwana wese yagira uburyo bwo kwiga bikazafasha mu kugabanya urugendo rw’abanyeshuri.

Umwarimu wigisha Ikoranabuhanga mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Habimana Olivier, yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bucukumbuye ku bibazo biri mu burezi mu kubishakira igisubizo.

Ati “Kugira ngo umuntu avurwe indwara runaka hagomba kubanza kumenya ikiyitera. Ubushakashatsi buza bugamije kumenya aho Isi igeze, twafasha iki Leta tugendeye ku bushakashatsi twakoze. Twebwe twibanda ku burezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ibivuye muri ubwo bushakashatsi nibwo bushingirwaho mu gufata ibyemezo.”

Yagaragaje ko gahunda yo guteza imbere uburezi buvuguruye ari urugendo rwatangijwe na Leta y’u Rwanda kandi mu ishami ry’uburezi hatangijwe gahunda zo gufasha abarimu kubona ibikoresho by’ibanze mu myigire ye kandi bikajyana n’aho isi igeze.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Dr. Florien Nsanganwimana, yagaragagaje ko kuvugurura uburezi bw’u Rwanda bushingiye ku guha imbaraga ikoranabuhanga no kubakira ubushobozi abanyeshuri barangiza.

Yagaragaje ko Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ryatangiye gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwiga, bitabaye ngombwa ko bava aho bari kandi bagafashwa kugira ubumenyi bwabafasha kuba bakora akazi kabo.

Yakomeje agira ati:

Icyo tubona nk’imbogamizi muri iryo koranabuhanga ni uko internet no gukoresha mudasobwa bikiri imbogamizi ariko twizeye ko tuzabigeraho kuko turavuga iterambere ridaheza n’uburezi budaheza uwo ari we wese.

Dr Nsanganwimana yagaragaje ko ibikoresho bihagije na byo bikiri imbogamizi ku burezi buvuguruye, umubare muke w’ibyumba by’amashuri, abari bashoboye n’ibindi bigikenewe gukorwaho ubushakashatsi.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko intego y’iyi nama ihuye neza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2030.

Ati “Inama nk’iyi itanga umwanya mwiza wo kuganira ku bintu bitandukanye bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu iterarambere rirambye. Ndabasaba ko buri wese yakoresha iyi nama kuzamura no gusangira ibitekerezo byubaka mu kuzamura uburezi.”

Iyi nama izamara iminsi itatu, yitabiriwe n’abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n’abayobozi ba za Kaminuza mu bihugu binyuranye igamije kurebera hamwe ibyakorwa ngo uburezi buvuguruye butezwe imbere muri Afurika.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *