Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, ikipe y’Umukino wo Koga ya Mako Sharks ikorera ku Ishuri rya Green Hills Academy i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, yatangije uruhererekane rw’amarushanwa azakinwa mu byiciro bitatu (3), aya akaba agamije kwagura imbibe z’iyi kipe imaze kuba ubukombe imbere mu gihugu no kurushaho gukomeza komenyakinisha impano muri uyu mukino.
Aya marushanwa yabimburiwe n’iryakinwe kuri iki Cyumweru, asozwa mu Kwakira k’uyu Mwaka w’i 2023, nyuma y’uko irya kabiri rizaba ryakinwe muri Kamena.
Ubwoo rizaba risozwa, bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yo mu Bihugu bihana Imbibi n’u Rwanda, aho kugeza kuri ubu amakiep Ane (4) amaze kwiyandikisha.
Abakinnyi bakabakaba 100 nibo bitabiriye ku nshuro ya mbere, aba bakaba bari abo mu Makipe arimo; Mako Sharks yariteguye, Vision Jeunesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Karongi na Cercle Sportif de Kigali.
Aba bakinnyi bari mu byiciro guhera ku bari munsi y’Imyaka 10 kugeza ku bakuru, bashyizwe mu byiciro hagendewe ku Myaka yabo, barushanwa mu Nyogo (Styles) zitandukanye zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly.
Uretse izi, banarushanyijwe mu buryo bw’Amakipe, aho bakinnye; Mixed Midley Relay metero 50, n’ikiciro cya IM metero 100, abakinnyi aha bakaba bavangaga Inyogo zose (Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly).
Mu kiciro cya Relay cyangwa gukina nk’ikipe, cyakinwe buri kipe igizwe n’abakinnyi Bane (4), barimo Abakobwa babiri (2) n’abahungu babiri (2).
Nyuma yo gusoza iri Rushanwa, aganira n’Itangazamakuru, Bwana Bazatsinda James uyobora iyi kipe ya Mako Sharks yagize ati:”Gutekereza gushyira iri Rushanwa ‘Mako Sharks Swimming League, byakomotse ku bunararibonye twigiye mu yandi Marushanwa yo ku rwego Mpuzamahanga, aha ahenshi usanga badakina Irushanwa rimwe rirangira ahubwo bakina imikino ikomeza”.
“Uretse ibi kandi, ni imikino igamije kuzamura Impano z’abakinnyi bakiri bato bakina uyu mukino, kuko mu bakiri bato ariho hari ikizere cy’iterambere ry’umukino”.
Agaruka ku munsi wa mbere w’iri Rushanwa, yatangaje ko yashimishijwe n’uko ryagenze, kuko ubwitabire bwari hejuru ugereranyije n’uko byari byitezwe.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi gushishikariza abana kugana Umukino wo Koga, kuko ufasha umuntu yaba mu Bwenge no kugira Ubuzima buzira umuze.
Ati:”Uyu Mukino urengera ubuzima bwa muntu. Uko Umwana akura agatangira kugenda, ntaho wabitandukanyiriza nabyo, kuko Isi dutuye igizwe ku gice kinini n’amazi, bityo Umwana amenye Koga byazamufasha mu mibereho ye ya buri munsi”.
Ikaze muri @GHA_rwanda ahagiye kubera umunsi wa 1 w'Irushanwa #MAKOSHAKRSWIMMINGLEAGUE ryitabiriwe n'abakinnyi bakabakaba 100 bo mu makipe anyuranye y'imbere mu gihugu. @RwandaSwimming @pgirimbabazi @visionjeunesse2 @Rwanda_Sports @RwandaOlympic @WorldAquatics #RwOT pic.twitter.com/5HARyYaAB7
— Mako Sharks Swim Club Kigali (@makosharksswim) March 26, 2023
Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda wari witabiriye iri Rushanwa, yashimye igitekerezo cya Mako Sharks, avuga ko n’andi makipe yagakwiriye kuyigiraho mu rwego rwo gukuza Umukino wo Koga imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga.
Ati:”Igitekerezo nk’iki kigaragaza ko yaba amakipe n’abakinnyi ubwabo bamaze kubona ko uyu mukino wazabagirira akamaro mu gihe kirambye”.
“Ndasaba ababyeyi gufata iya mbere bagashyigikira abana, kuko ubwabo batabyishoza, ariko ugushira hamwe kukaba kwatanga Umusaruro”.