Swimming: Tuyisenge Yves yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abakinnyi

0Shares

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, mu Cyumba cy’Inama cya Komite Olempike y’u Rwanda habereye Inama y’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), yayobowe n’Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Madamu Girimbabazi Pamela Rugabira, wari hamwe n’Umunyamabanga Bwana Bazatsinda James.

Iyi nama yari igamije gutora Komisiyo Eshatu z’abakinnyi bahagarariye abandi, nk’uko byemejwe mu nama y’Inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi (World Aquatic) yabereye muri Australia mu Kuboza k’Umwaka ushize w’i 2022.

Izi Komisiyo zikaba zigizwe na Komisiyo y’Ubuzima, iyi ikaba ifite by’umwihariko inshingano zo gukebura abakinnyi bakoresha imiti itemewe.

Komisiyo ishinzwe amarushanwa, iyi ikaba igamije kwigira hamwe ibyagirira akamaro abakinnyi binyuze mu marushanwa atandukanye bitabira, arimo ayo mu Biyaga (Open Water) ndetse no muri Pisine (Swimming Pool).

Hari kandi Komisiyo y’abakinnyi, iyi ikaba ishinzwe kuvuganira abakinnyi mu gihe cy’imikino, nyuma yayo ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere rya buri munsi hashingiwe ku marushanwa atandukanye bakina.

Muri buri Komisiyo, hatowe abantu batanu (5) barimo; Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga n’abajyanama babiri.

Komisiyo ishinzwe gutegura Amarushanwa igizwe na;

  • Kamanzi Jean d’Amour (Perezida)
  • Mutesi Djamilla (Visi Perezidante)
  • Umurerwa Mediatrice (Umunyamabanga)
  • Mukunzi Emmanuel (Umujyanama)
  • Niyomugabo Jackson (Ushinzwe ibijyanye na Tekinike, akaba n’Umujyanama)
  • Murangira Bosco (Ashinzwe Abasifuzi)

Komisiyo ishinzwe Abakinnyi

  • Tuyisenge Yves (Perezida)
  • Ishimwe Heritier (Visi Perezida)
  • Kamana Thian (Umunyamabanga)
  • Kirezi Epaphrodite (Umujyanama wa mbere)
  • Irakunda Isihaka Bebeto (Umujyanama wa kabiri)

Komisiyo ishinzwe Ubuzima

  • Kwihangana Prosper (Perezida)
  • Zimurinda Alain (Visi Perezida)
  • Niyomugabo Jean Claude (Umunyamabanga)
  • Mpawenimana Ismael (Umujyanama wa mbere)
  • Rusamaza Alphonse (Umujyanama wa kabiri)

Nyuma yo gutora izi Komisiyo, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela yagize ati:”Ni iby’agaciro kuba tubashije kwesa uyu muhigo twari tumaranye igihe. Hari hashize igihe twifuza gutora izi nzego, kuba zishyizweho bizafasha mu iterambere ry’Ishyirahamwe”.

“Mwebwe mwatowe muhagarariye abandi batari aha. Murasabwa gukoresha imbaraga n’ubwitange hagamijwe guteza imbere uyu mukino no kuwugirira akamaro”

“By’umwihariko, abari n’abategarugoli mwatowe, murasabwa gukoresha imbaraga, mugakangurira abandi kwitabira uyu mukino, kuko ni umukino mwiza kandi uteza imbere abawukora”.

“Kuba izi nzego zitari zihari, hari icyuho by’umwihariko ku birebana n’abakinnyi. Mwe mugize Komisiyo irebana n’iterambere ry’abakinnyi, ni mwe barumuna banyu bahanze amaso”.

“Murasabwa gukoresha imbaraga nyinshi hagamijwe iterambere ry’uyu mukino, kuko Umusaruro muzatanga uzahesha Igihugu Imidali yaba ku ruhando rw’Afurika no ku Isi muri rusange”.

Nyuma yo gutorwa, Tuyisenge Yves aganira n’Itangazamakuru ati:”Ndizeza abakinnyi kuzakora ibishoboka byose kagera ku ntego natorewe”.

“Kuba iyi Komisiyo itabagaho, hari byinshi abakinnyi bahombaga birimo no kuba nta buvugizi bakorerwaga mu buyobozi bw’Ishyirahamwe”.

“Kuri ubu, tuzajya twegera Ishyirahamwe tuganire ku birebana no gutegura amarushanwa, n’uburyo bwiza bwo kuyakora”.

“Abakinnyi nabo ndabasaba kutwegera bakatugezaho imbogamizi bahura nazo, mu rwego rwo gufatanya mu migendekere myiza y’inshingano twatorewe”.

 

One thought on “Swimming: Tuyisenge Yves yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abakinnyi

  1. Thx Theupdate,Rubavu noneho ndabona Pamella ayibutse.None se uyu mudamu na James nibo bonyine bagize Comittee?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *