SIDA ni indwara ihangayikishije isi muri rusange. Hari uburyo umuntu wanduye agakoko gatera SIDA ashobora gukomeza kugira ubuzima bwiza akaba yamara imyaka 3 irenga abayeho neza.
Abantu benshi iyo bumvise ko kanaka yanduye agakoko gatera SIDA, bamubarira imyaka. Ibi byabaye kuva kera kugeza ubu. Indwara ya SIDA yahoze ikangaranye kandi kugeza ubu ifatwa nk’imwe mu ndwara zidasanzwe ku isi bitewe n’umubare w’abo yica.
Iyi ndwara yagiye ishakirwa umuti n’urukingo kugira ngo abayirwaye boroherwe ariko nta muti wihariye wayo uhari kugeza ubu.
Ubusanzwe ntabwo bigaragara ko umuntu yarwaye SIDA hashingiwe ku miterere y’umubiri we kuko uko imyaka igenda itambuka abantu nabo bagenda bajijuka mu bijyanye n’ubwirinzi bikaba byagera n’aho umuntu amara imyaka myinshi arwaye indwara ifatwa nk’ikomeye ariko abamwegereye ntibabashe kubimenya.
Impamvu 3 zishobora gutuma umuntu amara Imyaka ikabakaba 3 arwaye SIDA ariko itaramurembya:
- Ubuzima bwiza abayemo
Muri uku kubaho ubuzima bwiza, twavuga nko ‘Kurya neza’ mbere na mbere.
Burya kurya neza ni byo bibumbatiye ijambo kubaho neza ahanini kuko udashobora kugira ubuzima bwiza, utabona amafunguro yujuje intungamubiri zose nkenerwa.
Umuntu urya amafunguro atera imbaraga ndetse agafata n’arinda umubiri, bimufasha kwirinda n’utundi dukoko dutandukanye dutera indwara.
Ibi bigendana no gufata imiti isanzwe irinda umubiri kuzahara bya hato na hato.
Iyo umuntu yitwara gutya rero, udukoko turirema ariko bikaba gake cyane ku kigero bitagira icyo bimutwara ngo bimuhungabanyaho muri rusange.
Uyu muntu ubayeho neza rero bigendanye no kwita ku buzima bwe, hashobora gushira imyaka 3, 10 na 15 nta kibazo aragera nk’uko ubushakashatsi bubivuga.
- Kutipimisha
Burya umuntu ashobora kubaho ubuzima busanzwe, ntajye kwipimisha, agakomeza kubaho neza kandi nta n’ikibazo afite.
Iyo umuntu amaze kumenya ko yanduye indwara runaka ni bwo atekereza guhindura ubuzima yari abayeho nyamara ashobora kuba amaze igihe kinini ayirwaye atabizi.
Ikinyamakuru Cleverlandclinic.org kigaragaza ko n’ubwo umuntu aba atazi neza ko yanduye, aba afite ibibazo by’uko umubiri we udakora neza ibyo wagakoze byose.
Iki kinyamakuru cyemeza ko agakoko gatera SIDA kamunga ‘cells’ zo mu mubiri. Abantu baragirwa inama yo kujya bipimisha ku gihe.
- Ikinyamakuru www.nhs.uk cyemeza ko umuntu ashobora kwandura iyi ndwara ariko akaba yamara igihe bitewe n’uburyo yafashe imiti no kuba yarubahirije inama z’abaganga neza.
Gikomeza kivuga ko nyuma y’uko umuntu yanduye aka gakoko, agira uburwayi busanzwe bumara byibura ibyumweru 2 kugeza kuri 6 ubundi akongera akagira imbaraga.
HIV/AIDS ni udukoko dufata umubiri tukawangiza tunyuze kuri za ‘cells” cyangwa utunyangingo duto duto tuwugize.
Iyi ndwara ntabwo yari yabonerwa umuti cyangwa urukingo, gusa hari imiti igabanya ubukana bwayo.