Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo azahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 01 Mata 2023.
Nyuma y’uko tariki 20 Werurwe 2023, Papa Francis agize Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, uyu akaba yarasanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Hagiye hanze ubutumire bwemeza ko azahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 1Mata 2023.
Jean Marie Vianney Twagirayezu akimara kumenya amakuru ko yotoranijwe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, yatangaje ko yakuranye iyo nkuru, ndetse ko bishingiye ku kwemera n’icyubahiro asanzwe agirira Kiliziya, anaboneraho gushimira Papa n’Abepiskopi bamugaragarije ikizere.
Ati:“Inkuru nanjye nyumvise mukanya gashize. Nabyakiranye ukwemera, nabyakiranye icyubahiro dusanzwe tugirira Kiliziya yacu nashimira Papa n’Abepiskopi bangaragarije icyo cyizere kandi nanjye nkumva nyuzwe no gukomeza gukorera kiliziya n’abantu bose”.
Padiri Twagirayezu yavuze ko yishimiye guhabwa ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, akaba asanga ari ubuvandimwe burushijeho gukura hagati ye n’abakristu b’iyi diyosezi.
Ati “Ijambo mbafitiye ni ukubishimira. Ubusanzwe twebwe abakristu ababatijwe, twese tuba dufitanye isano iruta iy’amaraso. Ubungubu rero bibaye mahire kuko iyo sano igiye gukomera bya hafi kuko tuzaba turi kumwe ahongaho i Kibungo. Ni ubuvandimwe bukomeza kandi burushaho gukura”.
Myr Twagirayezu Jean Marie Vianney akaba yarabaye Umwepiskopi wa Kabiri utowe mu buyobozi bwa Caritas Rwanda kuba umushumba wa Diyosezi nyuma ya Myr Anaclet Mwumvaneza umwepiskopi wa Nyundo na we watowe ubwo yari umuyobozi wa Caritas Rwanda.
Myr Twagirayezu Jean Marie Vianney abaye Umwepiskopi wa Kabiri utowe mu buyobozi bwa Caritas Rwanda nyuma ya Myr Anaclet Mwumvaneza umwepiskopi wa Nyundo na we watowe ubwo yari umuyobozi wa Caritas Rwanda. pic.twitter.com/uwKx9llmMa
— Journal KINYAMATEKA (@Kinyamateka_KM) February 21, 2023
Itorwa rye ryakiriwe gute n’abapadiri ndetse n’abakristo b’iyi Diyosezi?
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Twitter Kinyamateka, Mu igikorwa cyabereye ku biro by’Inama y’Abepiskopi i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2023.
Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo mu izina ry’abakristu bose bagaragarije Myr Jean Marie Vianney ko bishimiye itorwa rye kandi ko yisanga muri Diyosezi yaragijwe.
Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo mu izina ry'abakristu bose bagaragarije Myr Jean Marie Vianney ko bishimiye itorwa rye kandi ko yisanga muri Diyosezi yaragijwe. Ni igikorwa cyabereye ku biro by'Inama y'Abepiskopi I Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023. pic.twitter.com/Y7Jvjy9O5M
— Journal KINYAMATEKA (@Kinyamateka_KM) February 21, 2023
Padiri Félicien Mujyambere wa Diyosezi ya Kibungo, yabwiye Itangazamakuru ko ari inkuru nziza ku bapadiri n’abakristu ba Kibungo kuko bari bamaze igihe bategereje Umwepiskopi ubana nabo ubuzima bwa buri munsi.
Ati “Tubyakiriye neza twari tumaze igihe tumutegereje Imana isubije amasengesho yacu.Twari tumaze imyaka irenga ine tudafite Umwepiskopi, iyo adahari haba hari ikintu kinini kibura”.
Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari umuyobozi wayo.
Padiri Mujyambere yavuze ko kuba Cardinal Kambanda afite indi Diyosezi bwite ayobora byari ngombwa ko n’iya Kibungo ihabwa umushumba bwite.
Ati “Kubona Umwepiskopi ni ikintu gikomeye nk’abapadiri bakorana na we umunsi ku munsi. Ni ibishimo ku bakristu kuko babonye umubyeyi wabo wa buri munsi. Ibikorwa bya buri munsi bireba umwepiskopi bizajya byihuta. Navuga ko ari ibyishimo gusa”.
Musenyeri Twagirayezu avuka muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro amaze imyaka hafi 30 mu Bupadiri kuko yabuhawe kuwa 8 Ukwakira 1995.